Perezida wa M23 Bertrad Bisimwa n’itsinda yari ayoboye ririmo Lawrence Kanyuka, Colonel Castro, Benjamin Mbonimpa ,bakiriwe na Uhuru Kenyata wahoze ayobora Kenya, akanaba Umuhuza mu Biganiro bya Nairobi bigamije gukemura amakibira Ubutegetsi bwa DRC bufitanye n’imitwe yitwaje intwaro harimo na M23.
Mu itanagazo ryasohowe n’ibiro bya Uhuru Kenyata kuri uyu wa 12 Mutarama 2023, rivuga Uhuru Kenyatta, rivuga ko Uhuru Kenyata na M23, bemeranyije ko uyu mutwe ugomba gukomeza kubahiriza imyanzuro ya Luanda na Nairobi ugahagarika imirwano ndetse ukuva mu bice byose wigeruriye.
Iri tangazo ,rikomeza rivuga ko mu gukomeza kwerekana ubushake bwo guharanira ibibazo biri muri Kivu y’Amajyaruguru, Ubuyobozi bwa M23 bwemeye gukomeza gusubira inyuma no guhagarika imirwano.
Bemeranyije kandi ko iyi gahunda ,igomba gukomeza kugenzurwa n’Ingabo zihuriweho n’ibihugu bya EAC n’urwego rwa ICGLR rushinzwe ubugenzuzi bwo gushyira mu bikorwa ibyemeranyijweho mu biganiro bya Luanda na Nairobi.
Uruhande rwa M23 ,rwasabye Uhuru kenyata gutanga umusanzu mu rwego rwo gusaba ko imitwe yitwaje intwaro yose ikorera mu Burasirazuba bwa DRC, ishyira intwaro hasi ikanahagarika ibitero igaba kuri M23.
M23 kandi ,yanasabye Uhuru kenyata ko imvugo z’urwango ku Banyekongo bavuga Ikinyarwanda zahagarara kuko zishobora kubangamira inzira y’Amahoro, yongera ho akagomba no gusaba Ubutegetsi bwa DRC kumenya uko uburenganzira bw’Abanegihugu bwubahirizwa.