Umutwe wa M23 wavuze ko abaturage bo mu bwoko bw’Aba-Hema bo mu Ntara ya Ituri bari gukorerwa ubwicanyi bw’indengakamere, aho umutwe wa CODECO ubica ukabakatakatamo ibice.
Uyu mutwe wa M23 ukomeje gutanga impuruza ku bikorwa bibangamira Abanyekongo ari na cyo urwanira, aho wanze akarengane gakorerwa Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi ndetse n’ibindi bikorwa byose bihungabanya umutekano w’Abanyekongo.
Uyu mutwe nonehi wavuze ku bwicanyi biri gukorerwa Ana-Hema, bari gutwikirwa inzu basanzwe batuyemo, ndetse bakicwa urw’agashinyaguro.
Ubutumwa bwa M23 bugira buti “Bari kwica umusubirizo Aba-Hema, barabica ubundi bakabakatakatamo ibice.”
M23 ivuga ko ubu bwicanyi buri gukorwa n’umutwe wa CODECO uri no mu mitwe iri gufatanya na FARDC.
Uyu mutwe wa M23 ukgaira uti “CODECO yamaze kuba abahetse ingobyi y’ingengabitekerezo ya FDLR muri Ituri. Baruca abantu umunsi ku wundi.”
RWANDATRIBUNE.COM