Mu mvugo yumvikanamo gutegeka, u Budage bwasabye ko imvugo z’urwango za bamwe mu bategetsi bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zibasira abanyekongo bavuga ikinyarwanda, guhagaraga burundu.
Byasabwe n’u Budage bubinyujije muri ambasade y’iki Gihugu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ibi byatangajwe nyuma yuko Ambasaderi w’u Budage, Oliver Schnakenberg yakiriye Azarias Honoraire Ruberwa wigeze kuba Visi Perezida wa RDC ubu akaba ari mu barwanya akarengane gakorerwa abanyekongo bavuga Ikinyarwanda.
Nyuma yo kumwakira, ambasade y’u Budage muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yanyujije ubutumwa kuri Twitter, bugenewe abategetsi bo muri iki Gihugu bugira buti “Muhagarike imbwirwaruhame zibiba urwango rwo kwibasira abavuga Ikinyarwanda ndetse no kumenesha abavuga Ikinyarwanda muri RDC.”
Ubu butumwa bukomeza buvuga ko Ambasaderi w’u Budage muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yasezeranyije Ruberwa ko iki Gihugu kifatanyije n’Abanyamurelenge.
RWANDATRIBUNE.COM