Kuva Umutwe wa M23 wakongera kubura imirwano guhera mu mpera z’umwaka wa 2021, umaze kwigarurira ibice byinshi muri Teritwari ya Rutshuru n’ibindi bice bicye biherereye muri Teritwari Nyiragongo .
Ejo kuwa 12 Mutarama 2023, Sosiye Sivile yo muri Kivu y’Amajyaruguru yasohoye urutonde rw’uduce twose Umutwe wa M23 umaze kwigarurira kuva watangiza imirwano .
utu duce ariko , twatangiye gufatwa na M23 hagati mu mwaka wa 2022 kuko mu mpera z’umwaka wa 2021 ubwo yongeraga kubura imirwano, M23 yagabaga ibitero shuma yarangiza igasubira mu birindiro byayo biherereye gace ka Sabyinyo.
Muri Teritwari yaRutshuru
Gurupoma ya Jomba: Bunagana, Musongati, Runyoni, Chanzu, Tchengerero, umuhanda wa Péage na Rwankuba .
Gurupoma ya Bukoma: Rutshuru- Centre, Kinyandonyi, Nkwenda, Nyongera, Kamulima MERGO, Kahunga na Mbega-Mabenga.
Gurupoma ya Rugari: Rwaza, Bisoko, Bugiza na Rugari-Centre.
Gurupoma ya Kisigari: Katale, Ngugo, Nyesisi; Biruma, Mushoro, Kalengera na Rubare
Gurupoma ya Bweza: Mbuzi
Gurupoma ya Bambo: Kishishe, Mashokero na Kasali.
Gurupoma ya Binza : Nkwenda, Katwiguru, Kiseguru, Kisharo na Nyamilima
Gurupoma ya Tongo : Kanyangiri, Rushovu, Kienje, Gisangani, Kabizo, Kanaba, Mulimbi, Rusekera na Chumba,
Gurupoma ya Bishusha: agasozi ka Kabarozi na Bwiza .
Hari kandindi n’agace ka Rumangabo na Kiwanja
Muri Teritwari ya Nyiragongo
Hari gurupoma ya Kibumba na Buhanga
Gusa ,hari tumwe mu duce uyu mutwe uheruka kuvamo k’ubushake mu rwego rwo kubahiriza imyanzuro ya Luanda na Nairobi aritwo Kibumba muri Nyiragongo na Rumangabo muri Rutshuru.
Ejo Kuwa 12 Mutarama 2023 nyuma y’ibiganiro na Uhuru Kenyata I Mombasa muri Kenya, Abayobozi ba M23 barangajwe imbere na Bertrand Bisimwa ,batangaje ko M23 yiteguye gukomeza kuva mu duce yigaruriye mu rwego rwo gukomeza gushyira mu bikorwa iyo myanzuro igamije kuzanira igihugu cyabo amahoro.
Ese m23 barasubira inyuma ngo bigende bite ko government ya DRC yabahakaniye ko itazavugana nabo yego kurwana ukoresha na diplomacy nibyiza ariko se nibamara kubahiriza iyo myanzuro bazavugana nande? nubu gvt ya DRC yemeza ko itazavuna nabo bazavugana na kenya? ni Angola ninde aho niho m23 iterera impungenge abakongomani bakayishyigikiye bitewe nameka ifite kandi mubyukuri revandication zayo arizo kandi nziza imagine kuba DRC yemera ko FDLR isoresha abaturage ariko ngo ntacyo biyitwaye icyo cyonyine kirahagije kuba hatangizwa intambara yo kubohora igihugu nkicyo
Uku gusubira inyuma kd grnmt ya congo yarahakanye ko idateze kuganira na M23 sinzi icyo kugamije. Niki Kenyatta yabwiye Bisimwa gitanga ikizere mugihe M23 yaba yarasubiye inyuma. Twe abaturage dufite umutekano mwaduhaye mumaze kwirukana fdlr na frdc murumva mudashaka kudusiga mu rwobo rwintare.