Mu ishuri Rikuru rya Kinshasa mu mujyi wa Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, habaye igitero cy’abantu bitwaje intwaro bari kumwe n’Umupolisi baje barasa, ubundi abanyeshuri bo muri iyi kaminuza bakwira imishwaro.
Byagaragaye mu mashusho yagiye hanze kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Mutarama 2023, aho abagabo babiri baba bambaye imyambaro ya gisivile bari kumwe n’umupolisi umwe baza barasa.
Muri aya mashusho, abanyeshuri bagaragara biruka bakizwa n’amaguru nyuma yuko umuntu umwe mu baba bagabye icyo gitero uba wambaye ishati y’umweru, akomeza kurasa.
Hagaraga kandi umwe mu banyeshuri warashwe yikubise hasi, abo baba bagabye icyo gitero bagahita bamusanga aho aryamye.
Umwe muri abo baba bari kurasa, ahita akomeza kurasa ashakisha abandi bantu, naho abanyeshuri bo bagakomeza kwiruka bakiza amagara yabo.
RWANDATRIBUNE.COM