Ubuyobozi bw’Umutwe wa M23 bwazamuye mu mapeti abasirikare babiri bayo bari bafite ipeti rya Colonel bubaha ipeti rya Brigadier General.
Ni icyemezo gikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’ubuyobozi bwa M23 ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Mutarama 2023.
Iri tangazo ryashyizweho umukono na Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa, rigaragaza ko abazamuwe ku ipeti rya Brigadier General, ari Mboneza Yusufu na Byamungu Maheshe Bernard, bombi bari bafite ipeti rya Colonel.
Bertrand Bisimwa azamuye mu mapeti aba basirikare nyuma y’amasaha macye agiranye ibiganiro na Uhuru Kenyatta washyizweho nk’umuhuza mu gushakira umuti ibibazo by’umutekano mucye biri mu burasirazuba bwa Congo.
Aba basirikare binjiye mu cyiciro cy’Abajenerali muri M23, babonye aya mapeti mu gihe uyu mutwe ukomeje gukubita inshuro FARDC ndetse n’imitwe yiyambaje n’abacanshuro b’Abarusiya baherutse kwinjizwa muri iyi mirwano.
RWANDATRIBUNE.COM