Noble Marara wahoze mu basirikare barinda Umukuru w’igihugu(Republican Guard) ubu akaba asigaye abarizwa mu buhungiro mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda aho atuye mu bwongereza, yanenze Abanyapoliti bo muri opozisiyo ikorera hanze bahora bifuriza u Rwanda ibyago.
Mu kiganiro yagiranye n’umunyakuru rose Marie nawe urwanya Ubutegetsi bw’u Rwanda , kibandaga ku ntambara ya M23 mu Burasirazuba bwa DRC, uyu mutegarugori yabajije Noble Marara niba bitaba byiza, u Rwanda rufafatiwe ibihano mpuzamahanga kubera inkunga bavuga ko rutera Umutwe wa M23.
Noble Marara mu gusubiza, yavuze ko kurwanya Ubutegetsi bw’igihugu cyawe bitavuze ko wanagera aho kwifuza ko cyahura n’ibibazo cyane cyane ko haba hari bene wanyu cyangwa se abavandimwe bawe bagituyemo.
Noble Marara, akomeza avuga ko we adateye nka Padiri Nahima Thomas n’abandi banyapolitiki b’abahezanguni baba mu mitwe irwanya Ubutegetsi bw’u Rwanda, bakina politiki y’u rwango ari nako bahora bifuriza u Rwanda rwababyaye n’abanyarwanda ibyago ,kubera ko bituriye i Burayi ,bakumva ko bo ibyo byago bitabageraho.
Yagize ati:” Njye ntabwo meze nka Padiri Nahima uhora y’ifuriza u Rwanda inabi kandi ari igihugu cyamubyaye. Kurwanya Ubutegetsi nti bivuze kwifuriza igihugu cyawe ko cyahura n’ibibazo, kandi nawe ufitemo bene wenyu barimo ababyeyi bawe, abavandimwe bawe bagituyemo.
Ubwo ni ubujiji no kutareba kure. Njye rero ntabwo nifuza ko u Rwanda rwafatirwa ibihano kubera gutera inkunga M23 kuko ari igihugu cyambyaye n’ubwo rwose ndwanya Ubutegetsi bwa FPR.”
Yongeyeho ko Politiki nkiyo akenshi iba ishingiye ku rwango gusa ndetse ko benshi mu bantu baba mu mitwe irwanya Ubutegetsi w’u Rwanda bafite iyo myumvire yuzuyemo urwango rukabije.
Noble Marara yahunze igihugu nyuma yo gushinjwa kunyereza mazutu na lisanze z’imodoka zari zishinzwe kurinda Umukuru w’igihugu.
Yaje gutahurwa maze ahita ahunga atinya gukurikiranwa n’ubutabera bw gisirikare, abanza guca Uganda aho yahise ashakira ibipapuro by’ubuhunzi agize amahirwe ahabwa Ubuhungiro mu Bwongereza.
Yabaye umuyoboke ukomeye wa RNC, ariko nyuma aza kwitandukanya nayo nyuma yo gushinja Kayumba Nyamwa sa Igitugu, kwikanyiza, gusahura no kwikubira umtungo wa RNC.
We na Nsabimana Callixte Sankara , Kazigaba Andre n’abandi bari bafatanyije, bahise bashinga ishyka ryabo baryita RMM , ariko nyuma y’igihe gito nabo baza gushwana.
kuva icyo gihe Noble Marara yahise avuga ko nta mutwe wa Politiki irwanya Ubutegetsi bw’u Rwanda azongera kujyamo, kuko yasanze nta cyerekezo bagira ahubwo bahora mu matiku n’inzangano zishingiye ku moko, ubu akaba yarahisemo kurwanya no guharabika Ubutegetsi bw’u Rwanda akoresheje imbuga nkoranyambaga.
HHHHHH! Aho usoreje hansekejemo ukuntu ! Ngo ubu akaba yarahisemo iki? ???
@mike, arko avuze ukuri kuko umunya politic wanyae nugaragaza imigabo ni migambi itandukanye nuwo arwanya. Abereyeho kugaragaza ingingo kuyindi zigamije kubaka igihugu. Naho ujyaho ati igihugu kuberako ntakirimo abakirimo nibashake bapfe bashire, ati president yarapfuye nibindi nkabyo uwo rwose uretse no kuba injinji ntanubwo yayobora abantu ngo bazagire aho abageza.