Abagize umuryango w’Abashinwa baba mu Rwanda bagize ibirori bikomeye byo kwizihiza umwaka mushya bazinjira mo kuwa 22 Mutarama, ibirori byanitabiriwe nabayobozi bo mu Rwanda banifurije iki gihugu kuzagira umwaka mushya muhire .ni umwaka kandi witiriwe Urukwavu.
Nk’uko byatangajwe guhera kuwa 22 Mutarama, u Bushinwa buzinjira mu mwaka mushya abandi hirya no hino ku Isi bamaze iminsi mike batangiye. Ni umwanya w’ibirori bikomeye mu Bushinwa no mu bindi bihugu byinshi bya Aziya, aho bishimira kwinjira mu mwaka mushya ushingiye kuri gakondo yabo.
Umwaka wa 2023 mu Bushinwa witiriwe urukwavu kuko ari rwo rugezweho mu rutonde rw’inyamaswa 12 zitoranywamo imwe yitirirwa buri mwaka, igashingirwaho ibizaranga isi hagendewe ku myitwarire isanzwe iranga iyo nyamaswa mu buzima busanzwe.
Umuryango w’Abashinwa baba mu Rwanda ku bufatanye na Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda, wizihije umwaka mushya kuri uyu wa Kane tariki 12 Mutarama, mbere ho y’iminsi 12 ngo uwo munsi ugere.
Ni umunsi waranzwe n’ibirori byiganjemo umuco gakondo w’u Bushinwa, amateka, imbyino, imikino n’ibiribwa bigaragaza umuco w’icyo gihugu.
Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta ari mu bitabiriye ibyo birori, byabereye ahakorera ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda mu karere ka Nyarugenge, Umujyi wa Kigali.
Yashimye umubano umaze imyaka 52 hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa, ashimangira ko ukomeje kubyara umusaruro ku mpande zombi.
Ati “Kuva umubano watangira, washibutsemo ubushuti n’ingamba zitabarika. U Rwanda rufata u Bushinwa nk’umufatanyabikorwa w’ingenzi wagize uruhare mu iterambere ryarwo mu nzego zitandukanye nk’ibikorwaremezo, ubuzima, ingufu, uburezi n’ibindi.”
Kuri ubu, u Bushinwa ni kimwe mu bihugu bya mbere bicuruzanya cyane n’u Rwanda. Nk’umwaka ushize, Biruta yavuze ko ubucuruzi bw’ibihugu byombi bwageze ku gaciro gakabakaba miliyari y’amadolari.
U Bushinwa bufite imishinga itandukanye y’ishoramari mu Rwanda kandi uko umwaka ushira igenda yiyongera. Iki gihugu cyagize uruhare mu iyubakwa ry’imihanda itandukanye mu Rwanda nk’ugana ku kibuga cy’indege cya Bugesera, ibitaro bya Masaka, IPRC Musanze n’ibindi.
Minisitiri Biruta kandi yashimiye u Bushinwa ku ruhare rwabwo mu guteza imbere ubufatanye bw’ibihugu ku ruhando mpuzamahanga, by’umwihariko inama iba buri myaka itatu igahuza ibihugu bya Afurika n’u Bushinwa, FOCAC.
Ati “Ndabizeza umuhate w’u Rwanda mu gukomeza gukorana bya hafi n’u Bushinwa mu gushakira hamwe ibisubizo by’ibibazo byugarije Isi.”
Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Wang Xuekun, yavuze ko ari ibyishimo ku gihugu cye kuba bagiye kwinjira mu mwaka mushya nyuma y’ibyagezweho mu mwaka ushize.
Yagarutse ku matora y’ubuyobozi bukuru bw’ishyaka CPC riyoboye u Bushinwa yabaye umwaka ushize akagenda neza, agasiga Perezida Xi Jinping akomeje kuriyobora no kuyobora igihugu.
Yavuze ko umwaka mushya ari umwaka bizeyemo amahoro n’umutekano no gukomeza intego zo guteza isi imbere.
Ati “Ni umwaka witiriwe urukwavu. Urukwavu rugaragaza ubwenge, ubugwaneza no kuramba mu muco w’Abashinwa. Twizeye ko umwaka mushya uzarangwa n’ubwenge, kuramba n’ubugwaneza ari nako biteza imbere umubano mwiza hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa mu kuzana amahoro ku Isi.”
Uyu mwaka wizihijwe n’abashinwa baba mu Rwanda uzatangira kuwa 22 Mutarama, mugihe abandi ukwezi kuzaba gushize bawugeze mo.
Uwineza Adeline