Oyobangira Safari umudepite mu ntekonshingamategeko ya DRC ukomoka mu gace ka Masisi, yanenze cyane ingabo za EAC ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa DRC.
Deputite Safari, avuga ko mbere y’uko izi ngabo ziza muri DRC zari zifite ubutumwa cyangwa inshingano zo guhashya no kurandura imitwe yitwaje intwaro mu Burasirazuba bwa DRC harimo n’umutwe wa M23.
Uyu Mudepite, akomeza avuga ko nyuma yo kugera muri DRC, izi ngabo zaje guhindura ubutumwa bwazo maze aho guhashya Umutwe wa M23 n’indi mitwe yitwaje intwaro, zitangira kuzana hahunda yo kurema zone Tampo hagati ya FARDC na M23 .
Kuri Depite Safari, izi ngabo ngo zagakwiye gukora Buridade y’ingabo zidasanzwe imeze nk’iya MONUSCO(Grigade Special) yarwanyije M23 hagati y’umwaka wa 2012-2013 .
Yagize ati:” Ingabo za EAC zaje muri DRC zifite ubutumwa bwo guhashya no kurandura imitwe yitwaje intwaro harimo na M23, ariko zaje guhindura ubutumwa bwazo zitangira kurema Zone tampo hagati ya FARDC na M23.
Ntabwo mvuze ngo tuzirukane zive muri DRC, ahubwo nazisabaga ko zahindura imyitwarire yazo zigashyira mu bikorwa ubutumwa bwazizanye .
zigomba kugaba ibitero ku mutwe wa M23 n’inindi mitwe yitwaje intwaro. Nibwo butumwa bwazijyanye mu Burasirazuba bwa DRC .”
Depite Ayobangira Safari, yakomeje avuga ko kurema zone tampo hagati ya FARDC na M23 ataribwo butumwa bwazizanye mu Burasirazuba bwa DRC, ngo kuko ako kazi na MONUSCO ishobora kugakora neza bitabaye ngombwa ko hitabazwa izindi ngabo z’amahanga.
Yongeyeho ko, Intekonshingamategeko ya DRC igomba kotsa igitutu Guverinoma ikayibaza niba ubutumwa bw’izi ngabo bwarahindutse, Abanyekongo bakabimenya ngo kuko zigaragaza kenshi nk’umuhuza w’ibiganiro hagati ya FARDC n’umutwe wa M23 kandi ataricyo cyazizanye muri DRC.
Sinzi impamvu Abahutu bo muli Congo basigaye bahindura amazina yabo y’ikinyawanda!ndibeshye nako amazina yabo y’igihutu kuko bo ngo bavuga igihutu!
Urugero : nkuyu wiyise Oyobangira aho kuba ayo bangira!
Bapfakubaho = Bafa-kubao, Ruremesha = Rouler les méchants. Iyo ubikoze uku et voilà uba witwa umunyekongo wuzuye kuko nta sura yumututsi ufite kandi ngo umututsi ari umunyarwanda.
Igishimishije nuko mu Rwanda hari ubuhungiro, mbere ya 1994 no mu Rwanda umututsi yari umunyamahanga ukomoka abisiniya.
Ibisambo gusa. Nubundi iyo inda yarenze umutima nama Nibi tubona