Kuri uyu wa 16 Mutarama I Davos, mu gihugu cy’ubusuwisi hateraniye inama ya XXIII y’ihuriro ry’ubukungu, yiga k’ubufatanye mu gihe isi yacitsemo ibice muri iki gihe.
Iyi nama iteranye mu gihe isi ihanganye n’ikibazo cy’ubukungu, mu rwego rwo guhangana n’icyo kibazo cy’icyuho mu bukungu. iyi nama yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu naza Guverinoma bitandukanye, hamwe n’abandi bantu benshi bafite aho bahurira n’ubukungu ku isi yose.
Bimwe mu bizaganirwaho harimo uko ubukungu buzaba buhagaze muri 2024.
Kuva mu 1971, abayobozi bakomeye mu by’ubukungu na politiki bagiye bateranira kuri sitasiyo ya Davos mu Busuwisi, kugira ngo basesengure kandi basuzume ibibazo byinshi by’ubukungu byugarije isi, kandi bashakire hamwe ibisubizo bishoboka binyuze mu bufatanye bwa Leta n’abikorera.
Kimwe mu bibazo by’ingenzi byugarije isi muri iki gihe, ni icyuho mu bukungu buterwa ahanini no kuboneka kw’amabuye y’agaciro, ndetse n’izamuka ry’ibikorwa remezo kenshi ugasanga ubukungu ku isoko buri gusubira inyuma.
Iyi nama kandi izigira hamwe icyakorwa kugira ngo ikibazo cy’ingufu gishakirwe umuti urambye kuburyo ingufu zangiza ikirere nazo zishakirwa umuti.
DRC yitabiriye iyi nama nk’igihugu gikungahaye ku mabuye y’agaciro arimo coltan, lithium, cobalt, zahabu n’ibindi kandi yiteguye kwaka ubufasha kugira ngo nabo babe bakubaka uruganda ruzajya rukora Batiri z’imodoka.
Iyi nama biteganijwe ko ishobora kwitabirwa n’abashoramari n’abafite ubukungu mu biganza byabo barenga 600
Uwineza Adeline