Umunyarwanda Albert Rudatsimburwa ukurikirana ibiri kubera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yagaragaye ku modoka ya gisirikare M23 yambuye FARDC nyuma yuko itawe na Maj Gen Cirimwami Peter wari uyoboye urugamba rwo guhangana na M23.
Muri Kamena umwaka ushize wa 2022, ubwo urugamba hagati ya FARDC na M23 wari ruhinanye, Gen Maj Cirimwami Peter wa FARDC wari uruyoboye, yabonye bikomeye ahitamo gukizwa n’amaguru, asiga imodoka ye ahunga n’amaguru ayabangira ingata.
Iyi modoka yahise ifatwa n’umutwe wa M23 kugeza ubu ni wo ukiyifite, ndetse na wo waje kubitangaza, unayerekana ku mugaragaro ko iyi modoka iri mu bikoresho wafashe.
Umunyamakuru w’Umunyarwanda Albert Rudatsimburwa ukurikiranira hafi ibibera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse akaba yaranagiyeyo, yagaragaye yifototeje kuri iyi modoka.
Yifashishije ifoto ari kuri iyi modoka, Albert Rudatsimburwa yavuze ko yiboneye gihamya y’ibibera muri Congo, abaza abantu niba “mwibuka Marechal Cirimwami.”
Uyu munyamakuru yavuze ko mu bice biri kugenzurwa n’umutwe wa M23 ubu amahoro ahinda mu gihe ingabo za MONUSCO byari byarazinaniye kuko aho zabaga ziri hahora ibibazo by’umutekano mucye.
RWANDATRIBUNE.COM