Umukuru w’igihugu cya DRC Perezida Felix Tshisekedi yatangaje ko ikibazo bafite muri Congo bakiboneye izina rigufi kandi riboneye ariryo u Rwanda. Yatangaje ko iyo uvuze u Rwanda muri DRC buri wese ahita yumva ikibazo bafite mu gihugu cyabo.
Uyu mukuru w’igihugu yasubije ibi ubwo yari abajijwe impamvu ikibazo cy’umutekano ubarizwa muri Congo kidakemuka nk’uko byasabwe n’imyanzuro ya Luanda, kandi babifitiye ubushobozi ahubwo kigakomeza gukururuka no guteza ibibazo mu karere k’ibiyaga bigari, we ahita asubiza ko ikibazo bafite cyitwa u Rwanda kandi ko bagishowemo n’u Rwanda.
Uyu mukuru w’igihugu yahamije ko M23 ari u Rwanda, icyakora ntibyatunguranye kuko atari ubwa mbere avuze aya magambo yihunza ibibazo by’igihugu cye akabyegeka ku Rwanda.
Ibi byabaye mugihe abagize Sosiyete Sivile bo muri Kivu y’amajyaruguru bari basabye abaturage kwigaragambya bamagana ingabo z’umuryango w’Afurika y’iburasirazuba, ndetse aba baturage bakaba binjiye mu mujyi wa Goma bigaragambya bakaza gutatanywa n’abapolisi ubwo babarasagamo ibyuka biryana mu maso n’amasasu ndetse bamwe bakahakomerekera kubera amasasu barashwe ho.
Umukuru w’igihugu cya Congo ntiyasobanuye neza impamvu adashyira mubikorwa imyanzuro ya Luanda, ahubwo we yahise ahuza ikibazo yari abajijwe na Clare Akamanzi n’igisubizo kivuga ko ikibazo cyabo cyitwa u Rwanda.
Umuhoza Yves
Yavugishijwe, Ikibazo bafite ni “ukubura ubwenge” ntabwo ari U Rda