Mu itangazo rigiye hanze ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, Guverinoma y’u Rwanda, yatangaje ko ibyatangajwe na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byerekana ko iki Gihugu gifite umugambi mubisha wo gushoza intambara ku Rwanda.
Iri tangazo rije rikukira iryashyizwe hanze na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu wa 18 Mutarama 2023.
Ni itangazo Congo yagiye igendera ku myanzuro y’inama y’i Luanda yo ku ya 23 Ugushyingo 2022, gusa rikagaragaza indi migambi idasanzwe.
Muri ririya tangazo rya Guverinoma ya Congo Kinshasa, yavuze ko idashobora kwihanganira ibyo yise agasuzugura k’u Rwanda ngo ko kuba rufasha umutwe wa M23 ndetse ko iki Gihugu kizakora ibishoboka byose mu kwirwanaho.
Iri tangazo rya Guverinoma y’u Rwanda ryasohotse ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 19 Mutarama 2023, rivuga ko uretse kuba Guverinoma ya Congo yagaragaje ko itazubahiriza imyanzuro y’i Luanda, imyanzuro ya ririya tangazo inagaragaza ko DRC ifite umugambi wo kugaba ibitero ku Rwanda.
Guverinoma y’u Rwanda kandi yagarutse ku bacanshuro b’Abarusiya bamaze iminsi bahawe akazi na Guverinoma ya Congo, ikavuga ko na byo bifite icyo byerekana.
Iri tangazo rigira riti “Kuba DRC yarahaye akazi abacancuro mpuzamahanga, ni ikimenyetso ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iri gutegura intambara aho kuba amahoro.”
U Rwanda kandi rwibukije Congo ko mu Rwanda hari impunzi z’Abanyekongo zibarirwa mu bihumbi 75 ariko iki Gihugu kikaba cyarazirengagije, ntigikemure ikibazo cyatumye zihunga none n’ubu hakaba hari izikomeje kuruhungiramo.
RWANDATRIBUNE.COM