Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, ryatangaje ko impanuka yahitanye umunyamakuru Ntwali John Williams yabaye ari mu gicuku saa munani zirengaho iminota 50’ z’ijoro.
Impanuka yahitanye uyu munyamakuru wari urambye mu mwuga w’itangazamakuru yabaye ku wa Kabiri, ibera mu Kagari ka Kagina mu Mudugudu wa Gashiha muri Kicukiro.
Amakuru yari yabanje gutangazwa ni uko uyu munyamakuru yagonzwe n’imodoka ubwo yari ari kuri moto atwawe n’umumotari, agahita yitaba Imana naho umumotari we agakomereka.
Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP René Irere yemeje iby’iyi mpanuka avuga ko yabaye saa munani na mirongo itanu z’ijoro.
Yagize ati “Impanuka yarapimwe ariko nta byangombwa by’uwitabye Imana byabashije kuboneka. Bakomeje gukurikirana kugeza igihe bamenye imyirorndoro ye.”
Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu Bitaro bya Kacyiru mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, akaba ari naho ukiruhukiye.
Ntwali John William yakoreye ibitangazamakuru binyuranye mu Rwanda birimo icyo yari yarashinzwe kitwa Ireme.net, aho ubu yakoraga ibiganiro ku muyobozi wa YouTube witwa Pax TV.
RWANDATRIBUNE.COM
Ubwo yakundaga kwibanda ku bitagenda neza mu Rwanda, muraxs kumva ibyo abarwanya leta bavuga cg niyo miryango itegamiye kuli leta!!
Nkomeje kwihanganisha umuryango we ! Muheruka mu kiganiro na Mugabe Robert mu kiganiro cyari gishyushye !! RiP Ntwali