Umutwe wa M23 wongeye kugabwaho igitero n’igisirikare cya Congo (FARDC) gifatanyije n’imitwe nka FDLR, Mai-Mai ndetse n’abacanshuro, ariko basanga abakunze kubakubita inshuro bakiri ba bandi.
Umutwe wa M23 ivuga ko iki gitero cyagabwe kuri uyu wa Kane tariki 19 Mutarama 2023, aho FARDC ifatanyije n’abambari bayo, bawugabyeho igitero ku ruhande rw’amajyaruguru ya Nyiragongo mu birindiro by’uyu mutwe.
Umuyobozi bwa M23 buvuga ko iki gitero cyasanze abarwanyi b’uyu mutwe baryamiye amajanja bagahita bagisubiza inyuma vuba na bwangu.
Buti “Abasirikare ba FARDC n’inyeshyamba za FDLR, Mai-Mai, Nyatura, PARECO n’abacanshuro, bahise bashwiragizwa berecyeza mu kirunga cya Nyamuragira,”
Iki gitero cyabaye nyuma y’amasaha macye Guverinoma ya Congo Kinshasa ishyize hanze itangazo rivuga ko umutwe wa M23 wanze kubahiriza imyanzuro yafatiwe mu nama y’i Luanda muri Angola, mu gihe Congo n’igisirikare cyayo ari bo bakunze gutungwa agatoki kurenga kuri iyi myanzuro kuko bakomeje kugaba ibitero kuri M23.
RWANDATRIBUNE.COM