Umunyapolitiki Azarias Ruberwa wigeze kuba kuba Visi Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yangiwe kuva mu Gihugu, ubwo ageze ku Kibuga cy’Indege, asubizwa iwe igitaraganya.
Me Ruberwa Azarias Manywa yahuye n’uru ruva gusenya kuri uyu wa Kane tariki 19 Mutarama 2023 ubwo yari ageze ku kibuga cy’indege cya Ndjili agiye hanze y’Igihugu.
Mu gihe yari azi ko agiye kugenda nkuko bisanzwe, yatunguwe no kuba abashinzwe ubutasi batanze itegeko ko atagomba kuva mu Gihugu.
Amakuru avuga ko Me Ruberwa Azarias Manywa yari agiye muri Leta Zunze Ubumwe za America mu mihango yo guherekeza umwe mu bo mu muryango witabye Imana.
Uyu mugabo wigeze kuba umuyobozi ukomeye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, muri iyi minsi ari kugaragara mu bikorwa byo kurwanya akarengane n’itotezwa rikorerwa Abanyamulenge.
Ubutegetsi bwa Congo Kinshasa, bumushinja kuba inyuma y’umutwe uzwi nka Twirwaneho washinzwe n’abaturage bagamije kwirinda akarengane gakorerwa Abanyamulenge.
Abanyamurenge ni bamwe mu baturage bibasirwa n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR, Mai-Mai, CODECO ndetse na RED-Tabara.
Azarias Ruberwa aherutse kwakirwa na Ambasaderi w’u Budage muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Dr. Oliver Schnakenberg wamwizeje ubufasha.
RWANDATRIBUNE.COM
Nguko bazajya babarobamo umwe umwe kugeza igihe abanyapolitike ba RCD bose babarangirije muli leta!
Utazi Tshisekedi ku kubutegetsi bwa Kabila muzamubarirwa!
Aba combattants ni babi nibo bitaga abatutsi bose muli kongo abanyarwanda. Intambara igiye kuba mbisi ndabarahiye !!