Jenerali Muhoozi Kainerugaba yongeye kwadukana amagambo asharira abwira abaturage bo mugihugu cy’abaturanyi cya Kenya, ndetse abashinja kumukubita ahagana mu mwaka wi 1980 bamuziza ko ari umuhungu wa Museveni.
Uyu muhungu wa Perezida yongeyeho ko abanya Kenya bagomba kumusaba imbabazi kuko bamuhohoteye bakamukubita ubwo bari mu buhungiro. Mubutumwa bugufi yashyize kurukuta rwe rwa Twitter yagize ati’ Abaturage bamwe bo muri Kenya baradutinya kuko baziko igisirikare cyacu gikomeye kurusha icyabo, byongeye kandi igisirikare cyacu cyafata umujyi wa Nairobi mugihe kingana n’icyumweru kimwe gusa.”
Aya magambo aje nyuma y’amagambo uyu muhungu wa Perezida Museveni yari yarigeze gutangaza agateza agatotsi hagati y’umubano w’ibihugu byombi, ndetse ni ibintu byatumye Perezida Museveni asaba imbabazi igihugu cya Kenya kubera aya magambo y’umuhungu we.
Jeneral Muhoozi Kainerugaba amaze nibura iminota 17 yonyine amaze kwandika biriya yangeye arandika ati” abanya Kenya bigira nk’aho ari inshuti magara za Papa uyu munsi, nyamara bakirengagiza ko bankubitaga mu myaka 40 ishize ubwo twari mu buhungiro.
Uyu muhungu wa Perezida azwiho kuvuga amagambo yose y’uko yiyumva muri ako kanya ndetse rimwe narimwe ntagushungura kuko amwe aba akakaye cyane rwose.
Ubwo aheruka kuvuga amagambo akomeye kuri Kenya ise yahise amukura kumwanya w’umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka ariko azamurwa mu mapeti.
Umuhoza Yves