Umunyapolitiki Ingabire Victoire yatangaje ko nyuma y’urupfu rwa Ntwali Williams ntawundi munyamakuru usigaye mu Rwanda.
Ingabire Victoire witabiriye umuhango wo gushyingura nyakwigendera Ntwali Williams, mu kiganiro yagiranye na Radio ijwi rya Amerika dukeshya iyi nkuru, yagize ati “Kuba Ntwari Williams yapfuye ndahamya ko ntawundi munyamakuru usigaye mu Rwanda.”
Ingabire Victoire yatangaje kandi ko mbere yuko Nyakwigendera Ntwali Williams apfa bari bafitanye gahunda yo kugirana ikiganiro.
Ingabire Victoire yashimagije ibikorwa by’ubunyamwuga bwa nyakwigendera asoza asaba iperereza ryigenga ku cyahitanye Ntwali Williams.
Imvugo ya Ingabire Victoire usanzwe akuriye ishyaka ritaremerwa mu Rwanda DALFA Umurinzi ntiyunvikante neza mu matwi y’abanyamakuru bo mu Rwanda.
Aho benshi bavuze ko yarengereye, aha bavuga ko mu Rwanda hari abanyamakuru benshi kandi babigize umwuga benshi bakaba basanga ijambo Ingabire Victoire yavuze rishingiye ku nyungu ze bwite cyane ko Ntwali Williams yakoranaga hafi na Ingabire Victoire benshi batabura gushinja ko ari umuhezanguni urangwa n’amacakubiri.
Ally MWIZWERWA
RWANDATRIBUNE.COM
Ntabwo yabeshya byo mu Rwanda ntawundi munyamakuru wa fdlr uhasigaye.