Mu itangazo yashyize hanze kuri uyu wa 23 Mutarama 2023 Kulihoshi Musikami Pecos uvuga ko aharanira kurengera inyungu z’impunzi z’abanyamahanga ziherereye muri Congo, yasabye UNHCR, CNL na MONUSCO kutemerera impunzi z’Abanyarwanda gutaha kuko u Rwanda rutabakunda namba.
Muri iri tangazo uyu mugabo yasabye CNL, MONUSCO na UNHCL kugerageza guhagarika amatangazo yose ashishikariza impunzi z’abanyarwanda b’abahutu bari muri Congo Gutaha, kuko iyo batashye bahita boherezwa gufasha inyeshyamba za M23.
Uyu mugabo usanzwe avuga ko aharanira kurengera inyungu z’impunzi by’umwihariko iz’abanyarwanda yatangiye kuvuga aya magambo benshi bita amarira y’ingona kuko n’ubwo aba avuga ko arengera inyungu z’impunzi kandi nta kintu na kimwe abamarira.
Benshi bakomeje kwibaza izi mpuhwe za Pecos aho zishingiye birabayobera ndetse nti batinye no kuvuga ko abonye imbehe ye isa niri gutoboka akitabaza iyi mvugo kugira ngo arebe ko hari icyo byahindura.
Ibi uyu mugabo abivuze mugihe UNHCR ifite imbaga nyamwinshi y’impunzi z’abanyarwanda bari kwitegura gutaha mu Rwanda
Umuhoza Yves
Aka gasimba niko kavugira fdlr muri congo?
Iki n’igicucu kuri nge!
Umenya karwaye bwaki ariko “Nayinzara”