Indege y’intambara yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 y’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yahanuwe n’umutwe wa M23 ubwo yari iri kumisha amasasu ku barwanyi b’uyu mutwe.
Iyi ndege yarasiwe muri Bwiza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ubwo yari igabye igitero kuri M23.
Sukhoi-25 ya FARDC yarashwe kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Mutarama 2023, ubwo habaga imirwano iremereye hagati ya M23 na FARDC ifatanyije n’indi mitwe irimo FDLR, ndetse n’abacanshuro.
Nkuko byatangajwe n’umutwe wa M23, ivuga ko “Indege ya Sukoi ya kabiri na yo ntiyabashije gusubira i Goma. Yahanuriwe mu Bwiza n’Intare za Sarambwe (M23) noneho bwo ntabwo ari u Rwanda.”
Iyi ndege yahanuwe mu gihe hari indi y’intambara ya Congo yavogereye ikirere cy’u Rwanda, ikaraswaho, igasubirayo iri kugurumana.
RWANDATRIBUNE.COM
Muzihanure vuba vuba zireke kubasenyera igihugu Ntare za Sarambwe turabemera muri intwari cyane
Uwatanze Su-25 ni nawe utanga ibyo kuzihanura,kdi uRwanda ntaho rufite ho kuzirwanisha tuzagira ibizimanira zireke kuduhagarara hejuru
Iyi nkuru njye ntabwo nyemera…muduhe facts zidatika.
Hhhh wowe se waba uhakana nkande? Iyi nkuru ngo ntuyemera nta soni.
Kuji se wumva ko agomba kwemera ibivuzwe byose nkaho ari injiji cg nkaho yogejwe ubwonko.Muri philosophie hakira facts. Ntago hakora propaganda.Ntago hano turi mu kwemera kwamadini niho hahirwa uwemera atabonye.
Imana ntinegurizwa izuru ntamwazi utwaga uzigera abona amahoro kabakomeze bazihanure nabenezo bahahanantuka nukuri igihungu cyacu ni ntavogerwa Imana ikomeze ihe imbaraga nubutwari umukuru wi gihungu cyacu ndetse ningabo zacu Imana ikomeze kuzambika imbaraga nubutwari.
nonese uriya mwotsi niki kigaragaza ko ari indege yahiye? niki kigaragaza ko hariya ari muri congo? ngaho nibura intare za sarambwe nizifotoreze kubisigarizwa byiyo ndege turebe nkuko zijya zibikora kubindi(ibifaru,imdodoka,intwaro)