Nyuma y’uko indege ya Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo ivogereye ikirere cy’u Rwanda ikaraswaho, umukuru w’igihugu yatumije inama y’igitaraganya yiga kumutekano, abahanga bavuga bariga ku kibazo cy’u Rwanda na M23, n’ubwo bo ntacyo bigeze batangaza.
Ibi babihuje n’uko iki gihugu gikunze kuvuga ko umutekano muke ubarizwa muri Rpuburika iharanira Demokarasi ya Congo kitwa u Rwanda. Byongeye kandi iki gihugu cyakomeje guhatira u Rwanda kwemera ko ruri gufatanya n’inyeshyamba za M23.
Iyi nama y’umutekano igiye kubera I Kinshasa mugihe iki gihugu kitorohewe n’inyeshyamba za M23 zamaze kwinjira muri Masisi, ndetse ingabo z’iki gihugu zikaba zaratangiye gukuramo akazo karenge, kuko n’abacanshuro hamwe n’inyeshyamba za FDLR bari biringiye muri ako gace ntacyo bakoze, ahubwo nabo bakuyemo akabo karenge.
Mu bihe byashize iki gihugu cyagiye cyigamba ko gishobora kugaba igitero ku Rwanda, ndetse nyuma banemeje ko bagomba guha isomo u Rwanda n’inyeshyamba za M23.
Si ibyo gusa kuko inshuro nkinshi bakunze kugaragaza inyota y’intambara, kuko n’imyanzuro ya Luanda yagombaga kugarura amahoro muri iki gihugu bayiteye ishoti n’ubwo umutwe w’inyeshyamba wa M23 wo washyize mu bikorwa ibyo bari basabwe ariko ikibazo kiguma kuba cyakindi.
Umuhoza Yves
Udashinga arabyina?
Nabo se bitiranya Urwanda n’ umuntu wigize akamana kandi?