Leta y’u Rwanda yanyomoje amakuru avuga ko hasohowe itangazo ryashyizweho umukono na Dr Eduard Ngirente rivuga ko ingabo zidasanzwe za Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo zigabije ubutaka bwa Leta y’u Rwanda mu mudugudu wa Cyangugu nko mu birometro 27 uvuye muri Bugumya.
Muri iri tangazo bari bakomeje bavuga ko kubera iyo mpamvu Leta y’u Rwanda ivuye mu masezerano yo guhagarika inyeshyamba za M23 bari bagiranye yo kuzibuza kugira akandi gace zifata.
Iri tangazo ryavugaga ko Guverinema y’u Rwanda yahaye amasaha 24 yonyine ngo izi ngabo zibe zamaze kuva ku butaka bw’u Rwanda yarenga umunyecongo wese utuye mu Rwanda agahagarikwa.
Umuhoza Yves