Ubuyobozi bwa M23 bwashyize hanze itangazo, bwongera kwamagana ibyo kuba Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iri gukoresha indwanyi z’abacanshuro, bukavuga ko byazaniye amakuba Congo ndetse n’akarere kose k’ibiyaga bigari.
Iri tangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Mutarama 2023, rivuga ko uretse kuba aba bacanshuro barazaniye amakuba akarere kose, binahabanye n’amasezerano mpuzamahanga.
Uyu mutwe wagaragaje amwe mu masezerano yarenzweho na Guverinoma ya Congo Kinshasa, arimo ay’umuryango w’Abibumbye yo ku itariki ya 04/12/1989 avuga ku bikorwa byo ikoreshwa ry’abacanshuro, kubaha ubufasha ndetse no kubatoza.
Nanone kandi ngo ubutegetsi bwa Kinshasa bwarenze ku masezerano y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe avuga ko kurandura abacanshuro muri Afurika.
Iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa M23, Lawrence Kanyuka rigira riti “Guverinoma ya Kinshasa yateje akaga gakomeye mu Gihugu cyacu no mu karere k’Ibiyaga Bigari bya Afurika ku bwo guha ikiraka abacanshuro bakinjira mu mambirane y’imbere mu Gihugu.”
M23 kandi yaboneyeho kunenga MONUSCO nayo yiyemeje kujya mu bufatanye bw’igisirikare cya Congo Kinshasa gikorana n’imitwe irimo iy’iterabwoba nka FDLR.
RWANDATRIBUNE.COM