Umuryango wa Paul Rusesabagina umaze igihe afungiye mu Rwanda ashinjwa kurema imitwe y’iterabwoba no kuyitera inkunga ndetse no guhungabanya umutekano w’igihugu, wari watanze ibirego ko uyu Paul Rusesabagina yaba yarashimuswe ndetse agafungwa binyuranije n’amategeko.
Uyu muryango watanze ikirego cyawo m’urukiko rw’i Washington DC muri Amerika, ariko uru rukiko rwatesheje agaciro ibi birego byarezwe Leta y’u Rwanda, byasubitswe nyuma yo kubona ko ntashingiro bifite.
Umukobwa wa Rusesabagina yakunze kumvikana mubinyamakuru byinshi avuga ko se umubyara yashimuswe, kandi akaba afunzwe binyuranije n’amategeko.
Uyu mukobwa kandi yakunze kumvikana ashinja Leta y’u Rwanda kumviriza Telefone ye bakoresheje uburyo bwa Pegasus, ibi birego kandi byakunze kuvugwa mu nteko ishinga Amategeko ya Leta zunze ubumwe z’amarika.
Paul Rusesabagina aregwa hamwe n’abandi barenga 20 barimo SAKARA wamenyekanye nk’umuvugizi w’inyeshyamba zashinzwe n’uyu mugabo.
Ni kenshi ibihugu by’Iburayi byasakuje kubera ifungwa ry’uyu mugabo, nyamara abafunganywe nawe bo ntihagire icyo babivugaho.
Umuhoza Yves