Umuyobozi wungirije w’urukiko rwisumbuye rwa Gisenyi, Twagirumwami Martin aratungwa Agatoki n’abaturage bo mu murenge wa Cyanzarwe ko yaba yarihishe inyuma y’akarengane kagiriwe umuturage witwa Uwimana Solange umaze imyaka 10 yose asiragira mu nkiko aburana umurima we.
Ni umurima uherereye mu kagari ka Kinyanzovu mu murenge wa Cyanzarwe mu karere ka Rubavu. uyu murima uherereye mu murenge wa Cyanzarwe, wahoze ari uw’uwitwa Gatarina. Uyu Gatarina mu mwaka wi 1959 ubwo mu Rwanda habonekaga umutekano muke yahungiye muri Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo yahoze yitwa Zayire.
Amaze kugenda uyu murima wasigaye mu maboko y’uwitwa Rwakageyo na mwene nyina Senyenzi, aba bakaba ari ba sekuru wa Ntibiringirwa Patrick akaba umuhungu wa Ndengejeho Lea, umukazana wa Rwakageyo
Uyu witwa Patrick Ntibankundiye avuga ko yareze Kanakuze muri 2013 aho avuga ko yamureze mubunzi ndetse akanamutsinda murubanza rwari rufite nomero 41, akagaragaza ko nyuma yo kuburana Kamariza atasubirishijemo urubanza.
Patrick kandi avuga ko Uwimana yaguze isambu baburanaga azi neza ko iri mubibazo aho we avuga ko Solange yaguze urubanza. Patrick ariko byaje kugaragara ko we na bamwe mu bo bivugwa ko baciye urwo rubanza mu bunzi bahimbye urubanza rutabayeho kuko bahimbye umwanzuro baribeshya bahuza n’umwanzuro wari waraciwe,aho uwitwa Bazimaziki Faustin waburanaga na Bamvuzayo J. Damacene, umwanzuro wabo ukaba wari ufite numero 41 kandi hari hashize imyaka 7 uyu mwanzuro ufashwe mu gihe hahimbwaga uyu wa kabiri.
Ibi byabaviriyemo kujyanwa murukiko ndetse baranabifungirwa ariko umuhungu wa Mpabwanimana Jean Chrisostome w’umucamanza aza kubafunguza.
Nyuma yaho Patrick wari ufite umujyanama w’umucamanza ngo yakomeje ibyo kuburana wa murima aburana kuri wa mwanzuro muhimbano mu rukiko rw’ibanze rwa Gisenyi, ariko ahitamo kwanga umucamanza witwa Habari Jean Gabliel bari bahaye urubanza rwe avuga ko adashaka ko aba ariwe umuburanisha ngo kuko ariyo nama yari yagiriwe n’umuyobozi wungirije w’urukiko rwisumbuye rwa Gisenyi, witwa Martin Twagirumwami.
Uyu mucamanza witwa Martin kandi akaba ashinjwa n’abaturage bo muri Cyanzarwe kuba ariwe woheje Patrick gutangiza urubanza rw’amahugu amusezeranya ko azabimufashamo bamara gutsindira uwo murima bakagabana mo kabiri.
Uyu Patrick wari usanzwe ari umu komisiyoneri w’uyumucamanza Martin Twagirumwami hamwe n’undi mucamanza witwa Jacque ngo yagiye kumugisha inama kuko yabona ga ko bitangiye kumuyobera ariko ngo kuko mukwinjira muri uru rubanza yabisunikiwemo n’uyu mucamanza witwa Twagirumwami Martin hamwe na mugenzi we witwa Jacque bagasezerana ko namara kuwutsindira bazawugabana mo kabiri noneho agahita awubagurisha, akomeza guhatana.
Umwe mu baturage baganiriye na Rwanda tribune twahaye izina rya Mariko kubera impamvu y’umutekano we, akaba aturanye na Patrick Ntibankundiye ndetse bakaba barakoranye igihe kirekire, yavuze ko uyu patrick asanzwe acunga imitungo ya Martin Twagirumwami irimo amasambu uyu mugabo yagiye agura indi akayihabwa nk’ikiguzi kubatari bafite amafaranga, kuko ngo yakira amafaranga menshi y’abaturage ababwira ko ibibazo byabo azabibagiramo.
Uyu muturage avuga ko mu 1998 ubwo Patrick we na Se hamwe na Mukuru we ubu ufungiye ibyaha yakoze muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bigaruriye uyu murima hamwe n’indi myinshi kubera ko bicaga bagakiza ariko nyuma baje kuva muri iyi mirima.
Usibye kuba uyu Martin yaba yaragiriye inama uyu Patrick ngo yihane umucamanza wari ufite uru rubanza, benshi bavuga ko yaba asanzwe yivanga no mu manza z’abandi bacamanza avuga ko ari kurwanya Ruswa n’akarengane nyamara ariwe muryi wayo wambere.
Uyu mucamanza witwa Martin rero ngo yagiriye inama uyu Patrick yo kwihana umucamanza wari ufite urubanza rwe witwa Habari Jean Gabriel ngo kuko bavugaga ko akomoka I Masisi kandi ari naho Uwimana akomoka.
Umunyamakuru wa Rwanda tribune yagerageje kuganiriza uyu Martin Twagirumwami bivugwa ko ashinzwe kurwanya Ruswa mu nkiko I Rubavu amubaza niba koko ibyo Patrick avuga aribyo we arabihakana avuga ko atanamuzi. Bityo ko Atari kugira inama umuntu atazi.
Icyakora mu kiganiro yakomeje kugirana n’uyu munyamakuru yaje kwivuguruza avuga ko yamugiriye inama yo gucunga Uwimana Solange igihe yazaba ari gutanga ruswa hanyuma agafatirwa mucyuho.
Uwimana Solange nawe yaje kuganira n’umunyamakuru avuga ko yarenganijwe igihe kirekire bamuhuguza ibye yaguze kumanywa y’ihangu, bakamuzunguza imyaka irenga 7. Byongeye kandi avuga ko uyu Patrick yamushinje kwica se muri 2019 ubwo Perezida yazaga muri Rubavu avuga ko yamwishe ngo kugira ngo abone uko abatwara isambu yabo, kandi uyu se wa Patrick yarapfuye mu gihe cy’abacengezi kuko nawe yari muribo. Akavuga ko yaharabitswe ku buryo bukabije
Uwimana akifuza ko yarenganurwa nibura akagira ibyo yikorera dore ko uru rubanza rwamukenesheje kuburyo butangaje, dore ko yagiye ahura n’imbogamizi zitandukanye kubera uru rubanza.
Umuvugizi w’inkiko mu Rwanda Harrison Mutabazi we avuga ko bitemewe ko umuburanyi atemerewe kujya kugisha inama umucamanza utamufitiye urubanza, kereka iyo uwo mucamanza hari ibindi ashinzwe gukemura mu nkiko kuko habamo ibyiciro byinshi.
Uyu muvugizi akomeza avuga ko iyo bitabaye ibyo umucamanza wivanze mu rubanza rwa mugenzi we nta mpamvu izwi ibiteye nawe agomba gukurikiranwa n’inzego zibishinzwe.
Umuhoza Yves
uyu Martin ibye byaratinze RIB nikanure iramenya byinshi kuriwe uyu Patrick agenda abyivugira