Umutwe wa FDLR wamaze kuba Umuryango w’impuzamashaka P5
Amakuru agera ku kinyamakuru cyacu yizewe aremeza ko ubu abarwanyi ba P5 bageze mu birindiro bya FDLR FOCA bikuriwe na Gen.Ntawunguka Pacifique alias Omega.
Aba barwanyi bakaba barinjiriye ahitwa Makomarehe baturutse ahitwa I Kinyana ni muri Zone ya Masisi bakaba barageraga kuri mirongo itandatatu bakuriwe na Col.Richard ukuriye ibikorwa bya Gisilikare muri RNC. Bakaba barakiriwe na Major kalenga ushinzwe porotokole mu biro bya Gen. Omega.
Aba barwanyi bakaba bari barabuze amajyo mu gihe bari bamaze igihe bahigwa bukware n’ingabo za FARDC nyuma bakaza gukingirwa ikibaba na Mai Mai Jean Marie nawe bivugwako yaba yarayobotse FDLR kuko yaramaze igihe yibasiwe na Mai Mai NDC Nduma ikuriwe na Gen.Gido.
Ibi bikorwa byo kwihuza kwa FDLR n’impuzamashyaka P5 bikozwe mu kazi katoroshye kuko amakuru atugeraho avugako uwahoze mu ngabo z’u Rwanda zatsinzwe EX FAR Maj. Maj.Ntilikina Faustin umaze ibyumweru bibiri ari muri Afurika y’epfo kwa Gen. Kayumba Nyamwasa ndetse akaba yarakandagiye mu bihugu nka Zambiya, Malawi, Mozambike hose yaka imisanzu yo gufasha P5.
Kwongera kwiyubaka, izi ngendo zikaba zaramufashishe guhuza FDLR na RNC dore ko uyu Major Ntilikina ariwe ushinzwe ibikorwa bya Gisilikare mu ishyaka FDU INKINGI rikuriwe na Ingabire Victoire nanubu iri shyaka rikaba ritarandikwa mu mashyaka yemewe mu Rwanda.
Impuzamashyaka P5 igizwe n’amashyaka ya FDU INKINGI, PS-IMBERAKURI igice cya Me.Ntaganda, RNC, n’Amahoro izi mpuzamashyaka zikaba zimaze iminsi zikusanyiriza abarwanyi muri Kivu y’Amajyepfo ho muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo ikaba imaze gutakaza abarwanyi benshi ndetse abenshi bakaba barishyize mu maboko ya Operation Zokola.
Nubwo iyi mpuzamashyaka yerekana ko igamije kubohora abanyarwanda kuba yifatanyije n’umutwe wa FDLR urimo abakekwaho ibyaha bya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyoko muntu bigaragazako iyi mpuzamashyaka nayo ari imitwe y’iterabwoba.