Inzego z’ubutasi muri leta zunze ubumwe za Amerika, zakiriye amakuru zakiriye amakuru avuga ko Hamza Bin Laden umuhungu wa Osama Bin Laden yaba yitabye Imana.
Ni inkuru yatangajwe n’abayobozi bagera kuri batatu bo mu nzego za Leta zunze Ubumwe za America. Gusa aba bayobozi ntibigeze batangaza amakuru yimbitse asobanura uru rupfu rw’uyu muhungu witwa Hamza bin laden, ntibanatangaje agace yaguyemo cyangwa se niba hari uruhare leta ya Amerika yabigizemo.
Ubwo yabazwaga n’abanyamakuru kuri uyu wa gatatu niba Amerika hari uruhare yaba ifite muri uru rupfu Perezida Donald Trump yavuze ko nta na kimwe ashaka kubivugaho aricecekera.
Hamza bin laden aheruka kuvuga mu ruhame mu mwaka wa 2018 mu majwi ye yasohowe n’urwego rw’itangazamakuru mu mutwe wa Al Qaeda bivugwa ko ayoboye kuri ubu.
Muri ubwo butumwa yavugaga asa n’ukangurira abaturage batuye mu bihugu by’Abarabu bose gufatanya bagahangana na Arabia Saudite ndetse bagakuraho n’ubwami bwayo. Bivugwa ko Hamza bin laden yaba yaravutse mu mwaka wa 1989.
Se ariwe Osama Bin Laden yahungiye muri Afghanistan mu mwaka wa 1996 ari nabwo yatangizanga urugamba kuri Leta Zunze ubumwe za Amerika, uyu muhungu we Hamza yagiye agaragara mu mashusho menshi.
Umutwe wa Al-Qaeda wari wihishe inyuma y’ibitero byagabwe muri Amerika mu 2001 bigahitana abasaga 2900 ndetse bikanakomerekeramo abarenga 6000, usanzwe ufite amashami mu bihugu bya Afghanistan, Yemen na Syria; ndetse no mu bindi bice by’isi bitandukanye.