Inshuro nyinshi iyo urubyiruko rugeze hanze yu Rwnada ruhura n’abantu batandukanye, bikaba ikibazo iyo ruhuye n’aba’rwanya Leta yu Rwanda mu nyungu baharanira zidasobanutse.
Bamwe muri abo barwanya ubutegetsi baba bashakisha ababiyungaho baba barangajwe imbere n’abarwanya u Rwanda bakuru bo muri Rwanda National Congress (RNC) ndetse n’abandi bafatanyamafuti babo bo muri FDU-Inkingi, hamwe n’utoza uru rubyiruko rwa RNC mu mbyino gakondo Nyirakobwa Francine.
Uwo mutwe ugizwe n’abantu ahanini bavuye mu Rwanda bahunze ibyaha bakoze cyangwa andi makosa baba barakoreye ku butaka bw’u Rwanda, bagahunga ubutabera. Abenshi bakaba biganje no kuba muri RNC, nayo yaje gucikamo ibice mbere yo gutangiza ishyaka ryabo RRM, ISHAKWE n’ayandi.
Bimwe mu bigarasha byo mu Bubiligi muri iyi minsi biri kugaragara cyane ku mbuga nkoranyambaga bisa nk’ibyasaze. Uwitwa Nyirakobwa Francine wabyinnye mu itorero Urukerereza ubu akaba atuye mu Bubiligi, uyu yiyemeje gukangurira urubyiruko kwigumura no kwanga ubutegetsi bw’u Rwanda (yita leta ya Kigali, Ndlr), akavuga ko” mu Rwanda abantu bapfa uko bishakiye, ko ubutabera bwo mu Rwanda bugerwa ku mashyi, ko inzara iri kwica abaturage nibindi by’amafuti bidafite aho bihuriye.”.
We nabo bafatanya mu bukanguramba bwo kwangisha abaturage igihugu cy’u Rwanda ni bamwe mu bafite uruhare mu imanikwa ry’ibitambaro bya Rwanda National Congress (RNC) mu Rwanda n’ahandi ku isi.
Nyirakobwa akunze kugaragaza ku mbunga nkoranyambanga ashishikariza urubyiruko kwigumura kuri Leta ya Kigali, agaragaza ko nta mutekano uhari mu gihugu, ko mu Rwanda abantu bapfa nibindi.
Nyirakobwa wahoze atuye mu murenge wa Busasamana ho mu Karere ka Nyanza akaba ari we utoza ababyinnyi b’itorero rya RNC anashishikariza urubyiruko kwanga ubutegetsi buriho yagiye agaragara mu bikorwa bitandukanye birimo imyigaragambyo yo kwamagana abayobozi bu Rwanda bajya mu mahanga ndetse no mu mihango yo kwibuka Patrick Karegeya waguye muri hoteli muri Afurika yEpfo. Akunze kugaragara abyina imbyino gakondo, aho ibigarasha biba byateraniye ku mugabane wu Burayi.
Nkuko Leta y’ Ubumwe yiyemeje kuzamura abanyarwanda bose aho bava bakagera ni nako hari bamwe bagiye birengagiza ibyo yabakoreye; nk’ uyu Nyirakobwa Francine wazamuwe akagera ku rwego rwo kubyina mu itorero ry’ igihugu Urukerereza , kuri ubu akaba asigaye abyina mu itorero rya Ben Rutabana urwanya Leta y’ u Rwanda.
Leta y’u Rwanda ntisiba kwigisha urubyiruko ko aba bose baba basebya u Rwanda baba bafite ibibi basize bakoze mu Rwanda. Urubyiruko rw’u Rwanda hirya no hino rwahawe ibiganiro byiswe “Rubyiruko Menya Amateka yawe”, kugira ngo rubafashe guhangana n’abababashuka bakoresheje ikoranabuhanga.
Gen James Kabarebe ni umwe mu batanze ibi biganiro, avuga ko ari uburyo bushya abarwanya Leta y’u Rwanda batangije bwo gukwirakwiza ibihuha bakoresheje ikoranabuhanga. Yagize ati “Muri iki gihe tugezemo umwanzi wigihugu afite uburyo bwinshi bwo kurwana intambara. Intambara ntizikiri zazindi abasirikare bamwe bahagarara hariya abandi bagahagarara hariya bakarasana. Hari intambara zamagambo, imbuga nkoranyambaga, iterambere, byafunguye ahandi habera intambara”.
Yavuze ko urubyiruko uyu munsi rufite amahirwe yo kuba ruganirizwa rukagera ku makuru y’ukuri, mu gihe urubyiruko rwakoze Jenoside rutigeze ruyabona, ahubwo rwigishijwe kujya kwica gusa. Anaboneraho gusaba urubyiruko ubufasha bwo kunyomoza abaharabika u Rwanda muri iki gihe ikoranabuhanga ryihuta. Ati Mwebwe rero mufite ayo mahirwe, iyo ntambara isebya igihugu cyanyu ni iyanyu mwese mugomba kuyirwana.
Perezida Paul Kagame yavuze ko Leta y’u Rwanda izashakira igihugu umutekano “ku neza no ku ngufu”, ko abayirwanya aho bari hose u Rwanda ruzabageraho, ndetse ko abo bari “gukina n’umuriro”.
Mu ijambo yavugiye mu majyaruguru mu karere ka Burera uyu munsi, tariki ya 1 Kanama 2019, yijeje abaturage gukemura bimwe mu bibazo by’imibereho bamugejejeho, avuga kandi ku kibazo cy’abaturanyi – atavuze mu mazina – no ku barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.
Umusomyi wIkinyamakuru