Abasirikare Babiri bafite ipeti rya Colonel mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, biyunze ku mutwe w’inyeshyamba wa M23 ukomeje kwambura uduce dutandukanye izi ngabo zifatanyije n’abarimo FDLR,Mai Mai , Nyatura ndetse n’Abacancuro b’Abarusiya bitabajwe na Perezida Tshisekedi.
Amakuru aturuka muri Congo, avuga ko aba basirikare bakuru binyunze ku nyeshyamba ari Colonel Bahati Gahizi na Lt Col.Frank Kavujobwa , bivugwa ko byabaye ejo ku wa Gatatu tariki ya 1 Gashyantare 2023.
Umunyamakuru ukorana n’Ibitangazamakuru mpuzamahanga , Justin Kabumba, abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter , yavuze ko aba basirikare bakuru biyunze kuri M23 baturutse mu mujyi wa Goma.
Akomeza avuga ko uyu Col Bahati Gahizi ari murumuna wa Gen Innocent Gahizi wabaye umuyobozi wungirije w’Akarere ka 34 k’Ingabo za Congo muri Kivu mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Uyu Gen Innocent Gahizi kandi yabaye umwe mu basirikare bakomeye mu mutwe w’Inyeshyamba na CNDP wari uyubowe na Gen. Laurent Nkunda na Gen.Bosco Ntaganda ari nawo waje kubyara M23 ikomeje kuzengereza ingabo za Congo.
Aba basirikare bakoze ibi mu gihe ingabo za Congo z’abafatanyabikorwa bazo bakomeje kugaragaza intege nke ku rugamba bahanganyemo n’inyeshyamba za M23 kuko zikomeje kubambura uduce dutandukanye turimo n’imijyi ikomeye.