Nyuma yuko Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ifashe icyemezo cyo kwirukana abasirikare bakuru bari mu buyobozi bw’ingabo ziri mu buturwa bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, uyu muryango wasabye iki Gihugu gutanga ibisobanuro byihuse.
Ni nyuma yuko ku wa mbere w’iki cyumweru tariki 30 Mutarama Guverinoma ya Congo Kinshasa ishyize hanze itangaro risaba ko abasirikare b’u Rwanda bari mu buyobozi bwa EACRF bava ku butaka bwa Congo.
Iki Gihugu cyavugaga ko iki cyemezo gishingiye ku mpamvu z’umutekano wacyo, bityo ko ngo abo bofisiye b’u Rwanda bagomba kuva ku butaka bwacyo.
Ibaruwa yagiye hanze bigaragara ko yanditswe tariki ya 01 Gashyantare 2023 n’ Umunyamabanga Mukuru wa EAC Dr Peter Mathuki, yibutsa ko icyemezo cyo kohereza ingabo za EAC muri Congo cyafatiwe mu nama y’abakuru b’Ibihugu ya COP 27 mu Misiri mu kwezi k’Ugushyingo 2022.
Uyu munyamabanga Mukuru wa EAC, agira ati “Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba wamenye kandi uhangayikishwa n’uko ku wa 30 Mutarama 2023, abasirikare batatu bakuru b’u Rwanda bari mu buyobozi bw’Ingabo za EAC bari i Goma ku cyicaro gikuru birukanywe basubizwa mu Rwanda.”
Agakomeza agira ati “Ku bw’iyo mpamvu n’ibikomeje kuba ubunyamabanga barashaka ibisobanuro kandi byihuse icyatumye bafata uyu mwanzuro wo kwirukana ingabo z’u Rwanda.”
Yasoe agaragaza ko uyu muryango wa EAC wifuza ko amahoro agaruka mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
RWANDATRIBUNE.COM