Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2023, nibwo Papa Francis yasoje urugendo rw’iminsi itatu yarimo agirira muri DRC aho yahise yerekeza muri Sudani y’Epfo .
Mu magambo Papa Francis yavuze, harimo gusaba Abanyekongo kwirinda imvugo z’urwango n’ibindi bikorwa bishingiye ku macakubiri yongeraho ko Isi imaze igihe yarirengagije Jenoside iri gukorerwa mu Burasirazuba bwa DRC.
Papa Francis kandi ,yanasabye ibihugu bikomeye ku Isi gukura akaboko kabyo muri DRC na Afurika yose muri rusange bigahagarika ibikorwa by’ubusahuzi bushingiye k’umutungo kamere bihakorera.
Ibi ariko ,nti byanyuze Abanyekongo by’umwihariko abatavuga rumwe n’Umutwe wa M23 bashinja Papa Francis kuba avuye muri DRC atavuze k’umutwe wa M23 nk’uko benshi muri bo bari babyiteze .
Ni ibiragaragara mu butumwa bamwe mu Banyekongo barwanya M23 bari kunyuza ku mbuga nkoranyamba ,aho bavuga ko n’ubwo bashimishijwe n’urugendo Papa Francis yagiriye mu gihugu cyabo , ariko bamunenga ko atigeze ashyira mu majwi Umutwe wa M23.
Aba banyekongo bakomeza bavuga ko bari biteze ko Papa Francis ,azamagana bikomeye Umutwe wa M23 ndetse agasaba isi yose kuwurwanya, nyamara ngo siko byagenze kuko kuva kuwa 31 Mutarama 2023 yagera i Kinshasa ahavuye atavuze ijambo M23 mu kanwa ke .