Nyuma yuko ubwanikiro bw’Ibigoro bwo mu Murege wa Rusororo mu Karere ka Gasabo, bugwiriye abantu, bugahitana abantu 11, Guverinoma y’u Rwanda yihanganishije imiryango yabo.
Iyi mpanuka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 03 Gashyantare 2023, ubwo abahinzi b’ibigori barimo bamanika ibigori muri ubu bwanikiro.
Ubu bwanikiro bwaje kubagwira, hahita hitaba Imana abagera muri 11 mu gihe abakomeretse ari 36.
Mu itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, rigira riti “Guverinoma y’u Rwanda yihanganishije ababuriye ababo muri iyo mpanuka.”
Guverinoma kandi yavuze ko izatanga ubufasha mu guherekeza abitabye Imana ndetse no mu kuvuza abakomerekeye muri iyi mpanuka.
RWANDATRIBUNE.COM