Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye akaba n’umuyobozi w’akanama kagize Umuryango ya Afurika y’Iburasirazuba yatumije inteko idasanzwe yiga ku bibazo by’umutekano mucye biri mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa.
Ni inama iteganyijwe kuba kuri uyu wa Gatandatu tariki 04 Gashyantare 2023, nkuko bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’ubuyobozi bwa EAC.
Muri iri tangazo ryashyizwe hanze na EAC kuri uyu wa Gatanu, ryagiraga riti “Abakuru b’Ibihugu bya EAC ejo [uyu munsi] tariki 04 Gashyantare 2023, barahurira i Bujumbura mu Burundi, ku bw’inteko idasanzwe ya 20 y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC.”
Iri tangazo rikomeza rigira riti “Ibiri ku murongo w’ibyigwa: Gusuzuma ibibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no kureba icyakorwa.”
Abakuru b’Ibihugu bigize uyu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, bagiye guhura mu gihe intambara ihanganishije FARDC na M23 ikomeje guhindura isura, aho uyu mutwe uherutse kongera gufata umujyi wa Kitshanga, ubu hakaba hari kuba imirwano ibera mu nkengero z’uyu mujyi kuko FARDC yifuza kuwusubirana.
RWANDATRIBUNE.COM