Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame n’abandi Bakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, bamaze kugera i Bujumbura mu Burundi aho bagiye kuganira ku bibazo by’umutekano bimaze iminsi mu burasirazuba bwa Congo.
Umukuru w’u Rwanda, Paul Kagame yageze i Bujumbura mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 04 Gashyantare, aho yitabiriye Inama idasanzwe y’abakuru b’Ibihugu bigize EAC.
Uretse Perezida Kagame kandi, abandi bakuru b’Ibihugu bageze mu Burundi, barimo Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, William Ruto wa Kenyatta, na Madamu Samia Suluhu Hassan wa Tanzania.
Ni inama yatumijwe na Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye unayoboye Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba muri iki gihe.
Perezida Kagame waherukaga mu Burundi muri 2008, yagiye muri iyi nama yiga ku bibazo by’umutekano mucye biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yanitabiriwe n’abandi bakuru b’Ibihugu bya EAC.
Ni inama ibaye nyuma y’imirwano ikaze imaze iminsi itanu hagati y’ingabo za leta n’umutwe wa M23 mu karere ka Masisi, ibintu kandi byarushijeho kumera nabi ku baturage ibihumbi bahunga ingo zabo, n’abasenyerwa kubera iyi mirwano.
Umwuka warushijeho kuba mubi hagati y’ubutegetsi bwa Kinshasa n’ubwa Kigali ku buryo hari benshi batinya ko hashobora kuba intambara yeruye hagati ya bombi.
Abategetsi ba politiki n’aba gisirikare muri DR Congo bavuga ko igihugu cyabo “kiri mu ntambara n’u Rwanda rwihishe mu mutwe wa M23”. Ibi Kigali irabihakana.
Inyeshyamba za M23 zivuga ko zifuza “ibiganiro bitaziguye” na leta ya Tshisekedi kugira ngo barangize aya makimbirane mu mahoro.
RWANDATRIBUNE.COM