Kuri uyu wa Gatandatu tariki 4 Gashyantare 2023 , nibwo habaye inama idasanzwe yahuje abakuru b’ibihugu bigize EAC yiga ku bibazo bya DR-Congo ,aho yafatiwemo imynzuro ikomeye itandukanye irimo kuba imitwe yose y’abanyamahanga iba ku butaka bwa Congo igomba kuhava ndetse n’impande zihanganye zigahita zihagarika imirwano.
Muri iyi nama yahuje Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, Yoweri Museveni wa Uganda, Antoine Felix Tshisekedi, wa Congo, Mme Samia Suluhu Hassan wa Tanzania, William Ruto wa Kenya na Minisitiri Deng Alor Kuol wa Sudan y’Epfo wahagariye Perezida Salva Kiir na Ndayishimiye Evariste, w’u Burundi kuri ubu uyoboye uyu muryango, yanzuye kandi ko imitwe yose irwanira muri Congo ishyira intwaro hasi.
Iyi imyanzuro yafatiwe I Bujumbura isa n’iyari imaze igihe ifashwe, gusa abakuru b’ibihugu bemeje ko hakenewe ubushake ku mpande zombi, basaba ko Abagaba Bakuru b’ingabo mu bihugu bya EAC, bahura mu cyumweru kimwe kugira ngo bongere kugena igihe ntarengwa ku kuba imitwe yitwaje intwaro yazishyize hasi, indi ikaba yavuye ku butaka bwa Congo, no kureba uko ingabo z’ibihugu by’Akarere zagera muri Congo vuba.
Abitabiriye iyi nama banzuye ko ibikorwa by’ingabo za EAC bigomba kujyana n’ibiganiro by’amahoro hagati y’impande zihanganye ndetse ko Uhuru Kenyatta usanzwe ari umuhuza agomba gutanga raporo ku ruhande rutazabyubahiriza bigafatirwa umwanzuro.
Iyi nama kandi yasabye ibihugu byemeye kohereza ingabo muri Congo guhita bibishyira mu bikorwa kandi iki gihugu nacyo gisabwa korohereza iyi gahunda kugira ngo igende neza.
Nk’uko umwe myanzuro ikomeye yafatiwe I Bujumbura usaba inyeshyamba z’abanyamahanga kuva ku butaka bwa Congo, ni ihurizo rikomeye kuri Leta ya Tshisekedi cyane cyane ku mutwe wa FDLR urwanya u Rwanda ndetse ukaba ugizwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kandi ukaba uri gukorana n’ingabo z’iki gihugu mu bikorwa byo kurwanya umutwe wa M23.
(Ambien)