Abarwanyi b’abacanshuro b’Abarusiya, bari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bagaragaye mu mujyi wa Goma bari gukura amabuye mu muhanda yahajugunywe n’abaturage baramukiye mu myigaragambyo.
Kuri iki Cyumweru tariki 05 Gashyantare 2023, abatuye mu mujyi wa Goma, baramukiye mu myigaragambyo yo kwamagana M23.
Bamaganaga uyu mutwe, bavuga ko barambiwe kumva ukomeje gufata ibice binyranye muri Teritwari za Rutshuru, iya Masisi ndetse na Nyiragongo.
Nk’ibisanzwe, abigaragambyaga bari bafite amabuye menshi, bagiye banananyanyagiza mu muhanda.
Nyuma y’iyi myigaragambyo, abacanshuro b’abarusiye ubwo bari batashye aho bacumbitse bavuye mu bikorwa by’urugamba bari gufashamo FARDC guhashya M23, imodoka yabo yabuze aho inyura.
Bamwe bahise bayururukamo bajya mu muhanda gutoragura ayo mabuye, bafotorwa n’umuntu wo muri aka gace wababonye, none ifoto yabo ikomeje gushimangira iby’izi ndwanyi.
RWANDATRIBUNE.COM