Perezida Paul Kagame ari muri Mozambique aho akurikirana amasezerano y’amahoro, arangiza intambara mu buryo bwa burundu hagati ya FRELIMO na RENAMO yahoze ari umutwe w’inyeshyamba ikaza guhinduka ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi.
Aya masezerano ategerejwe ko asinywa ku isaha ya saa kumi i Maputo, ahitwa Praça da Paz ni na yo saha y’i Kigali.
Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi yasabye abaturage bose b’igihugu ke gukurikirana uyu muhango ukomeye ugamije kugarura ubumwe n’Ubwiyunge.
Abakuru b’Ibihugu barimo Paul Kagame w’u Rwanda, uwa Africa y’Epfo, uwa Zambia, uwa Namibia, uwa Madagascar, na Perezida wa Komisiyo ya Africa yunze Ubumwe, Dr Moussa Faki Mahamat ndetse na Visi Perezida wa Zimbabwe, n’umwe mu bahoze bayobora Tanzaniya bose bari i Maputo muri uyu muhango.
Amasezerano yaherukaga, akaba yaremeranyijweho ku taliki ya 1 Kanama 2019 muri Pariki y’Igihugu ya Gorongosa, aho RENAMO yari imaze igihe ishinze ibiro bikuru by’igisirikare cyayo.
Kuri uyu wa Kabiri amasezerano mashya yasinyiwe mu murwa mukuru Maputo, aho yitezweho kurangiza burundu umwuka w’intambara yamaze imyaka 16 ishyamiranyije impande zombi, igahitana abasaga miliyoni imwe n’ibintu bitabarika.
Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba, Amb.Olivier Nduhungirehe, kuri Twitter yatangaje mu masaha ya saa sita ko yaherekeje Perezida Paul Kagame muri uyu muhango.
Aya masezerano hagati ya Leta ya Mozambique na RENAMO ni aya gatatu guhera mu 1992 ubwo impande zombi zemeranyaga guhagarika imirwano.
Bibaye mu gihe mu Ukwakira uyu mwaka hateganyijwe amatora rusange arimo aya Perezida n’abagize Inteko Ishinga Amategeko. Ishyaka FRELIMO riri ku butegetsi niryo rihabwa amahirwe menshi yo gutsinda.
Kuva Mozambique ibonye ubwigenge ibuhawe na Portugal mu 1975 hakurikiyeho intambara ikomeye yatejwe na RENAMO (Resistência Nacional Moçambicana ), ikaba yaramaze imyaka 16, ihitana abantu basaga miliyoni.