Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, amaze igihe agaragaza umujinya udasanzwe aterwa n’urugamba Igihugu cye kimaze iminsi kirwana na M23, aho yakunze kumvikana atonganya abayoboye uru rugamba ku ruhande rwa FARDC yibaza impamvu bananiwe gutsintsura umutwe wa M23. Ku rundi ruhande hari abibaza niba amakuru ahabwa Tshisekedi yerecyeranye n’uru rugamba ari ari ay’impamo.
Ni intambara ibura amezi macye ngo yuzuze umwaka yubuye hagati ya FARDC ndetse n’umutwe wa M23 ukomeeje kugaragaza imbaraga zidasanzwe imbere ya FARDC yaniyambaje imitwe yitwaje intwaro.
Byahinduye isura muri Kamena 2023 ubwo umutwe wa M23 watangazaga ko ari wo uri kugenzura umujyi ukomeye wa Bunagana kandi ko gufata Bunagana bitari intego yawo, ko yawufashe mu rwego rwo “kwirinda ibitero” byo kubarasaho hakoreshejwe “imbunda zirasa kure ziri i Bunagana”.
Itangazo ry’uyu mutwe ryasohowe n’uyu mutwe icyo gihe, ryasabaga Perezida Felix Tshisekedi “nanone gufata ubu buryo agafungura ibiganiro n’umutwe wacu” uvuga ko ibi “byahagarika intambara zitari ngombwa”.
Icyo kandi Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda, Brig. Gen. Felix Kulaigye yabwiye BBC Gahuzamiryango ko hari abasirikare 137 ba DR Congo n’abapolisi 37 bahungiye muri Uganda.
Ku ruhande rwa Leta Guverineri wa Kivu y’amajyaruguru Lt.Gen Ndima Constant yatangaje ko nta n’agace na kamwe, yaba na santimetero kazasigara mu maboko ya M23, ko ingabo za Leta zigiye kwisubiza ibice byose byatakajwe.
Leta ya Congo mu rugamba rwo kwisubiza Bunagana yatumije imitwe irwanya Leta y’u Rwanda ngo iyifashe muri iyo ntambara aha twavuga FDLR, RUD URUNANA na FPP ABAJYARUGAMBA, aho buri mutwe wahawe ibikoresho n’aho kurinda ariko byabaye iby’ubusa kuko M23 yaguye akarere mu mezi abiri yakurikiyeho ifata uduce twa Rwanguba, Tchengerero, Burayi, Kiwanja, Mabenga, Katale, Rumangabo n’ahandi.
Ingabo za Leta zongeye guhindura umuvuno ziyambaza indi mitwe y’inyeshyamba za Mai-Mai, aha twavuga ACNDH/ABAZUNGU, APCLS, FPP/AP KABIDO, CMC/FADP, CMC/FAPC, NDC RENOVE n’abandi bene iyi mitwe Leta yayihaye imbunda n’ibikoresho kandi hari hashize igihe isaba amahanga gutanga ubufasha bwo kwambura iyi mitwe ibirwanisho.
Uyu muvuno waje wiyongeraho Abacancuro bo mu itsinda rya Wagner Group ntacyo wahinduye mu rugamba ahubwo wafunguriye umutwe wa M23 kongera ibirindiro mu bice bya Bambo, Kibumba, Gishishi, Kitshanga, Kilorirwe n’ahandi.
Mu byo ingabo za Leta zigenda zihomberamo ni byinshi aha twavuga indege 4 za Kajugujugu zagiye zihanurwa na M23 mu bice bitandukanye, ibifaru birenga umunani byatwitswe n’ibyo ingabo za FARDC zagiye zita n’ibindi.
Tugiye ku rwego rw’ingabo mbere y’uko imirwano ihanganishije ingabo za FARDC n’umutwe wa M23, mu mwaka ushize abahanga mu bya gisirikare bavugaga ko ingabo za FARDC zigizwe na Rejima (Regiment 27), buri Rejima yabarizwagamo abasirikare barenga 1 200, ariko muri iki gihe usanga muri izi ngabo za Leta FARDC hari aho Rejima ifite abasirikare 200, ahandi Magana atatu, kuko benshi bagiye bagwa muri izi ntambara ndetse hari n’abataye urugamba.
Perezida Tshisekedi arabeshywa?
Mu rugamba rwo kwirukana Umutwe ADF NALU muri Raporo Leta yagiye ihabwa havugwaga ko muri Beni hari kurwana abasirikare ibihumbi mirongo itanu, nyuma ariko amaparereza yerekanye ko batarengaga ibihumbi bitatu kandi leta yasohoraga ingengo y’imari amafaranga agashyirwa mu mifuka y’abasirikare bakuru.
Umwe mu basirikare ba FARDC ubarizwa muri Batayo Commando ANACONDA utarashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye Rwandatribune ko no muri iyi ntambara Leta yabo ibeshywa ko abasirikare barya, babayeho neza ariko byahe byo kajya. Uyu musirikare yagize ati “ese warwana utariye? buri Muyobozi wa gisirikare woherejwe kuri runo rugamba aza afite imibare yo kureba aho aribira.”
Uyu musirikare avuga ko urugamba rwa Kibumba ingabo za leta zishwe na M23 zarengaga 150, mu gihe abiciwe Kishishe barenga 200, naho abiciwe ahitwa Kicwa babarizwa mu ngabo zishinzwe kurinda umukuru w’igihugu barengaga magana abiri.
Uyu musirikare avuga ko imibare y’abapfuye itajya ivugwa kubera ko Abasirikare bakuru baba bifuza kugumya bahemberwa amazina ya ba nyakwigendera.
Intambara mu marembo ya Goma, ibiciro by’ibiryo bigeye gutumbagira!
Aha abasesenguzi bavuga ko ifatwa rya Rutshuru, ryahise rizamura igiciro cy’ibiribwa n’amakara kubera ko ibiryo byinshi byavaga mu gace ka Kiwanja, Biruma, Kalengera na Bunagana, nyuma y’ifatwa ry’umujyi wa Kitshanga byongereye icyizere gike cyo kubaho ku bari mu mujyi wa Goma, ubu hasigaye inzira imwe y’umuhanda uva Masisi na yo bivugwa ko Umutwe wa M23 ushobora kuyifunga, aha rero wasigara wibaza uko abatuye mu mujyi wa Goma bazabaho?
Ese usibye inzira y’ikirere ingabo za Leta zizahungira he? ko inzira zose zijya muri uyu mujyi zigenda zifungwa n’abarwanyi Leta ya Congo ivuga ko itazigera iganira na bo kandi bayirusha imirwanire, mu gihe Leta isaba ko mbere y’uko iganira n’uyu mutwe ugomba kurambika intwaro hasi? aha wakwibaza niba M23 izamanikira amaboko ingabo za FARDC zagaragaje ko zidafite ubushobozi bwo kuyihagarara imbere?
Ally MWIZERWA
RWANDATRIBUNE.COM