Amagambo akomeje kuba menshi mu Banye congo bibaza ku mvugo iheruka gutangazwa na M.Jonh Nicols Boozman Umusenateri w’Umunyamerika ukomoka muli Leta ya Arkansas, ubwo yavugaga k’uduce Umutwe wa M23 wamaze kwigarurira muri Teritwari ya Rutshuru na Masisi ho mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Senateri M. John Nichols Boozman aheruka gushyira k’urukuta rwe rwa Twitter aho yagize ati” bizaba ari nk’inzozi kubona ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo FARDC zibasha kwisubiza uduce zambuwe na M23 ahubwo ONU igomba gutangira gutekereza kuri Sitati igomba kugenga utwo duce. (Zolpidem) ”
Aya magambo ya Senateri M.John Nicols Boozman ,ntiyashimishije Abanye congo bashyigikiye Ubutegetsi, kuko bahise batangira kwibasira uyu Musenateri w’Umunyamerika , wo mu ishyaka ry’Abarepubulikani bamushinja gushyigikira umugambi wa Balkanisation muri DRC ( kuyicamo ibice).
Professeur Andre Mbata Visi perezida wa mbere w’inteko Ishinga Amategeko ya DRC, avuga ko ibitekerezo bya senateri M.j Nicols Booman bihabanye cyane n’ibyundi munsenatari w’Umunyamerika wo mu ishyaka ry’Abademokarate ukomoka muri Leta ya New Jersey witwa Bob Mendez, uheruka gusabira u Rwanda ibihano mpuzamahanga ngo kuko rutera inkunga umutwe wa M23.
Byatumye yandikira ubuyobozi bwa Sena ya USA asaba guhura na Senateri Boozman, kugirango amusobanurire imbona nkubone imiterere y’ikibazo Guverinoma ya DRC ihanganyemo n’umutwe wa M23.
Professeur Andre Mbata ,yahawe igisubizo giturutse kuri M. Ben Campbell Umuyobozi w’ibiro Senateri Boozman akoreramo muri Sena ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, amumenyesha ko ibiri kuvugwa kuri Senateri Boozman birebana n’uduce M23 yigaruriye ari ibinyoma ,ahubwo ko ari abandi bantu biyitiriye Twitter ye.
K’urundi ruhande ariko biremezwa n’Abanye congo ko Senateri Bozman yashyize ubu butumwa k’urubaga rwe rwa Twitter kuwa 12 Mutarama 2023, ariko nyuma aza guhita abusiba bitewe n’ubundi butumwa bw’Abanye congo batandukanye yarimo yakira, bwanengaga ibyo yari amaze gutangaza bamushinja gushyigikira Balkanisation muri DRC.