Kuri uyu wa 7 Gashyantare 2023, Perezida Felix Tshisekedi ari muri Afurika y’Epfo yageze akubutse muri Angola aho yibasiye u Rwanda arushinja gukoresha M23 gusahura umutungo kamere wa DRC.
Kimwe mu byamujyanye mu gihugu cya Afurika y’epfo, harimo no kwitabira inama mpuzamahanga yiga k’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro iri kubera i Cape Towm ariko nyuma akaza kugirana ibiganiro byihariye na Perezida Cyril Ramaphosa ku birebana n’ikibazo cya M23.
Mu ijambo yagejeje kubari bitabiriye iyo nama, Perezida Felix Tshisekedi yateruye avuga ko bibaje cyane kubona ibihugu by’Afurika bitungukira k’umutungo kamere wabyo bitewe n’imoyoborere mibi y’abategetsi babyo.
Yongeyeho ko atari imiyoborere mibi gusa itera icyo cyibazo, ahubwo ko hari n’impamvu z’’umutekano mucye n’intambara byakunze kuranga uyu Mugabane.
Aha yahise atanga urugero rwo mu burasirazuba bw’Igihugu cye ,aho yashize u Rwanda mu majwi kuba rufasha Umutwe wa M23 mu guhungabanya umutekano muri ako gace ,bigatuma umutungo kamere uhabarizwa utabasha kubyazwa umusaruro no kungukira Abanye Congo.
Yagize ati:” Birababaje kubona umutungo kamere w’ibihugu by’Afurika utungukira Abaturage babyo kubera imiyoborere mibi . Ariko hari n’ikibazo cy’umutekano n’intambara zidashira .
Aha ndatanga urugero mu Burasirazuba bwa DRC, aho umutwe wa M23 ufashwa n’u Rwanda umaze igihe uhungabanya umutekano.
kuri iyi ngingo, navuga ko ari uburyo u Rwanda rwahisemo kugirango rwigabize umutungo kamere wa DRC , rubinyujije mu ntambara aho guca mu nzira zisobanutse zituma impande zombi zibyungukiramo. ibi bituma Abanye Congo batungukira ku mutungo kamere ukomoka mu Burasirarazuba bwa DRC ahubwo ugasahurwa n’u Rwanda.”
Asa n’usaba ubufasha bwo kurwanya M23, Perezida Felix Tshisekedi yongeye ho ko DRC yiteguye kugirana amasezera n’igihugu icyaricyo cyose cyifuza umutungo kamere wa DRC m’uburyo bwakungukira impande zombi .
Hari abasanga ari urwitwazo!
Mu gihe Perezida Felix Tshisekedi akomeje kotswa igitutu n’amahanga aho asabwa kwemera ibiganiro na M23, ubu nawe yahisemo undi muvuno wo kugaragaza ko nta kindi M23 igamije atari ugusahura amabuye y’agaciro mu Burasirazuba bwa DRC, kandi ko uwo mugambi wacuzwe n’u Rwanda ashinja kuvogera ubusugire bw’igihugu cye.
Perezida Tshiekedi ariko, akomeje kwirengagiza nkana ibimenyetso simusiga bigaragaza impamvu M23 yafashe intwaro igatangiza imirwano k’Ubutegetsi bwe.
Muri Ibi bimenyetso bikunze kugaragazwa n’Umutwe wa M23, harimo ikibazo cy’impunzi z’Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi bamaze imyaka irenga 20 mu nkambi z’impunzi mu bihugu byo mu karere kandi bifuza gutaha mu gihugu cyabo cya DRC , nyamara kugeza magingo aya Ubutegetsi bwa DRC bukaba bwaranze gushyiraho uburyo buzorohereza gutahuka.
Aba banye Congo ,bakaba barahunze akarengane n’urugomo bakorerwa n’andi moko y’Abanyekongo bibumbiye mu mitwe ya Mai Mai ,babita abanyamahanga bitewe n’urwango babafitiye , bigakorwa Ubutegetsi burebera ndetse bunashigikiye ibi bikorwa by’amacakubiri, byibasira abavuga Ikinyarwanda by’umwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi.
Hari kandi nabakiri muri DRC bakomeje kwicwa ,gusahurwa imitungo yabo no kumeneshwa n’andi moko y’Abanye Congo , byatumye muri ibi bihe hongera kugaragara abari guhungira mu bihugu byo mu karere birimo n’u Rwanda.
Izi zikaba impamvu zikomeye kandi zumvikana Umutwe wa M23 wakunze kugaragaza uvuga ko urwanira ndetse ko mu gihe zitabonewe igisubizo kirambye, itazahagarika imirwano .
Perezida Felix Tshisekedi kimwe n’abandi Banyekongo b’abahezanguni banga urunuka abo mu bwoko bw’Abatusti ,bakomeje kwirengagiza ibyo bibazo byose byugarije Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda muri DRC , ari nabyo byatumye Umutwe wa M23 ubaho.
K’urundi ruhande ariko ,hari abasanga kwitwaza umutungo kamere wa DRC awuhuza n’ikibazo cya M23, ari uburyo Perezida Tshisekedi yahisemo agerageza kuyobya amahanga agamije gusiga icyashya M23 no guharabika u Rwanda arushinja kuwutera inkunga, aho guha agaciro no gushakira umuti ibibazo Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatusi muri DRC bamazemo igihe .
Ibi, babishingira k’ukuba kuva DRC yabona ubwigenge umutungo kamere wayo ntacyo wigeze umurira Abanye Congo uhereye k’ubwa Perezida Mobutu, kandi nyamara icyo gihe umutwe wa M23 wari utarabaho .
Bigaterwa n’imiterere y’Abayobozi b’iki gihugu uko bagiye basimburana , usanga bahugira mu gusahura no kunyereza umutungo w’igihugu cyabo bagamije kwigwizaho ubutunzi ,aho kubaka , guteza imbere igihugu cyabo no kwita ku mibereho myiza y’Abanye Congo muri rusange.
Aba bayobozi kandi, bashinjwa kugira uruhare mu guteza umutekano mucye mu burasirazuba bwa DRC nk’uko byakuze gushimangirwa n ibyegeranyo bitandukanye. byagiye bishyirwa hanze n’imiryango mpuzamahanga.
Mu bihe bitandukanye, iyi miryango yakunze gusohora ibyegeranyo bigaragaza uburyo bamwe mu bategetsi n’abasirikare bakuru muri DRC, bagira uruhare mu gushinga imitwe yitwaje intwaro bagamije gusahura amabuye y’agaciro.
Aha akaba ariho benshi bahera bemeza ko abayobozi b’icyi gihugu gituranyi, aribo virusi ikomeye imaze imyaka uruhuri imunga ubukungu n’iterambere rya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC ) aho kwitwaza umutwe wa M23 n’u Rwanda.