Umusirikare ufite ipeti rya Colonel muri FARDC uherutse kugaragara mu mashusho avuga ko bagiye gukubita inshuro M23, yagaragaye yamaze gukomerekera mu mirwano, agenda ataka asaba inkunga y’amasengesho kuko agiye gupfa.
Colonel Wilondja mu minsi ishize aherutse kugaragara mu mashusho avuga ko bari gutegura ibikorwa bya gisirikare byo kwamurura M23 i Rutshuru igasira ari umugani.
Ubu noneho haguye amashusho agaragaza uyu musirikare atwawe na bagenzi be babiri bamufashe ku ntugu agenda acumbagira yakomeretse ku kaguru bamusiritseho igitambaro kugira ngo amaraso atamushiramo.
Muri aya mashusho, Colonel Wilondja agenda ataka avuga ururimi rutava mu kanwa, byumvikana ko arembye, asa nk’urira avuga ko yakomeretse bikabije.
Muri aya mashusho yagiye hanze ubu, Colonel Wilondja uba ari kurira asaba inkunga y’amasengesho kuko yumvaga ubuzima bwe buri hagati y’urupfu n’umupfumu.
FARDC ikomeje urugamba iri kurwano na M23 aho kuri uyu wa Kabiri tariki 07 Gashyantare barwaniye i Masisi ariko ababonye iyi mirwano, bemeza ko n’ubundi FARDC yarwanaga iri kuneshwa isubira inyuma mu gihe M23 yo yajyaga imbere.
RWANDATRIBUNE.COM