HABIYAMBERE Simeon utuye umudugudu wa Kazuba akagari ka Kijote mu murenge wa Bigogwe amaze imyaka umunani asiragizwa n’akarere ku kibazo cy’inzu ye yatejwe cyamunara. Mu byo yita akarengane yakorewe n’abayobozi baguze n’abamugurishirije inzu, yahisemo kwandikira umukuru w’igihugu ngo amurenganure.
Uyu wahoze mu ngabo z’igihugu akaza gusezererwa, avuga ko inzu ye yayubatse mu 1999. Avuga ko yayubatse mu kibanza yeretswe n’ubuyobozi hamwe na bagenzi be barenga batanu, we akoresha amafaranga y’imperekeza yahawe asezererwa mu ngabo.
Maze ati, “ iyo nzu nyubaka ubuyobozi bwararebaga ,ntawigeze ampagarika, akarere nako kansabye kuvugurura ndabikora”.
Iyi nzu yubatse muri Santeri ya Kora, ku muhanda wa kaburimbo ugana Rubavu. Yegeranye n’inzu zahoze ari iz’umunyaburayi witwa Paki, wakoraga ibikorwa by’ubuhinzi mu turere tunyuranye tw’u Rwanda.
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyabihu bwaje kwemeza ko ibikorwa bya Paki bitezwa cyamunara, haza kugurishwa miliyoni imwe n’ibihumbi Magana abiri na mirongo itanu (1,250,000 RWFS). Mu gusohora ibyangombwa by’ubwo butaka, Habiyambere yisanze inzu n’ubutaka bye nabyo byarahawe uwatsindiye icyamunara.
Akarengane, akagambane hagati y’uwaguze n’uwagurishije
Muri iki kibazo havugwa abakozi b’akarere bateje cyamunara n’abayitsindiye; hakanavugwamo ko cyamunara yagenze nabi nk’uko umwe mu bakozi b’akarere yabyandetse abyemeza.
Ndayambaje William: niwe wahagarariye icyamunara, akaba yari umukozi w’akarere ka Nyabihu ushinzwe ubutaka(land administrator)
Twahirwa Jean Baptiste: nawe akora mu karere muri serivisi z’ubutaka(land survey), akaba yarandikiye umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Nyabihu ,asobanura ko cyamunara itakozwe neza, yitandukanya n’ibyayivuyemo.
Muri iyo baruwa (dufitiye kopi) yo kuwa 14 Kanama 2011, Twahirwa avuga ko Ndayambaje William umukuriye yamwangiye kujya kuri terrain ngo bagene agaciro k’uwo mutungo (scientifiquement). Anavuga ko byari biteganijwe ko mu mafaranga ava muri cyamunara, miliyoni eshatu zagombaga guhabwa umwe mu baturage bafite inzu kuri ubwo butaka, uwo yaba ari Habiyambere Simiyoni.
Mu gusoza iyo baruwa, Twahirwa agira ati, “nyuma y’iyo kinamico narababaye , mbwira umuyobozi w’ibiro by’ubutaka, bwana Ndayambaje William ko ntemera iyo cyamunara, ambwira ko ngomba kubiceceka ngo simbivuge ngo byatera amakimbirane mu baturage”.
Zawadi Valentin: niwe watsindiye icyamunara, ni umukozi w’akarere mu murenge wa Kabatwa, muri Nyabihu.
Nyirasafari Solange: ni umugore wa Zawadi, cyamunara iba yari ashinzwe irangamimerere (etat civil) mu murenge wa Bigogwe, ahaherereye uwo mutungo.
Ubu mu gihe Habiyambere asiragira asaba kurenganurwa, Nyirasafari ni umujyanama w’akarere mu by’amategeko akaba ari noteri (legal advisor and notary).
Abatuye aha ku Kora bavuga ko iyi cyamunara yari yakusanije imitungo ya Paki yose ivanze n’iy’abaturage batujwemo; nyuma bamwe baza “gusakuza” bahabwa ibyangombwa by’ubutaka buriho inzu zabo. Aba barimo na Mbanzamihigo Jerome wanyuze mu manza n’akarere, amaze kugatsinda nawe arabihabwa, hasigara uyu Habiyambere Simeon.
Ubuhamya w’uwareze akarere akagatsinda
Mbanzamihigo Jerome avuga ko aho mwa Paki hakorerwaga ibikorwa by’ubutubuzi bw’imbuto mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Nyuma haje gutuzwa abantu, kuko Paki atagarutse kuhakorera.
Ati, “hari ku gihe cya ba Konseye, twahahawe na Buhuru Jean Pierre. Cyamunara yabaye mu 2011 batatubwiye, bayikoreye ku karere. Uwari umuyobozi ku karere, William yaraduhishe, kuko nanjye nari kuhapiganira, babikora tutabizi, hatsindirwa na Nyirasafari wari requete (etat civil, ushinzwe irangamimerere)wa Bigogwe. Twabimenye byararangiye baduha amezi 3 ngo tube twavuye muri ubwo butaka. Njye nahise , nitabaza intara mbona Guverineri ntabyitayeho njya MINALOC. Bohereza umukozi wabo, abonana na Gitifu Rurangwa Manzi amwizeza ko batazadusenyera. Nagiye kurega akarere ka Nyabihu mu rukiko I Gisenyi ndagatsinda. Umuhamya natanze ni uwaduhaye ,Buhuru Jean Pierre wari Konseye. Urubanza rwararangijwe, bampa ibyangombwa”.
Kubwa Mbanzamihigo, ngo na Habiyambere iyo arega yari gutsinda, ariko yari yizeye kuba yarenganurwa nk’uwari umaze gusezererwa mu ngabo.
Andi makuru atangwa n’abahatuye, ngo ni uko muri cyamunara Zawadi (umugabo wa Nyirasafari) yafatanije n’umucuruzi Cyatarugamba, akaba ari we wishyuye barahagabana, ariko byiswe ko Nyirasafari ariwe utsinze.
Banavuga ko ubu Zawadi yatangiye kubakamo, ariko akagenda abarengera (kurenga imbibi ze) kubera igitugu.
Mbanzamihigo ati, “ Zawadi ubu yatangiye kubaka ku butaka bwanjye, kubera igitugu, ariko nabaye muretse, hari n’undi muturanyi ufite ubumuga bwo kutabona witwa Ntakavuro Andre, we yamwimye inzira. Naho mwa Habiyambere Simiyoni, bubatse aho yari afite ikiraro cy’inka, baramuzunguruka baramufunga nta bwinyagamburiro afite”.
Akomeza avuga ko Simiyoni yahaguze n’undi bitaga Rafiki, ahubakisha amafanga yakuye mu gisirikare. Ati, “ Simiyoni ati nubatse muri he? Navuguruye muri he, ko maze kuhata umutungo wanjye, nta butegetsi bwari buhari?”
Mu ibaruwa Habiyambere yandikiye Perezida Umukuru w’Igihugu agira ati, “Mbonye akarere ntacyo gakoze ,nitabaje ubundi buyobozi :Guverineri w’intara y’iburasirazuba,minisitiri w’ubutegesti bw’ihugu n’umuvunyi mukuru; muri bose ntawigeze angeraho ngo andenganure imyaka umunani irashize”.
yanditswe na KAREGEYA Jean Baptiste