Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Burundi Albert Shingiro yatangaje ko umubano w’igihugu cye n’u Rwanda uri kugenda umera neza, uretse utubazo duke tukirimo.
Uyu muyobozi yatangaje ko u Rwanda rwateye intambwe ndende kugira ngo umubano w’ibihugu byombi wongere kugenda neza, ariko avuga ko hakiri ibitaragenda neza kuko bifuza ko bahabwa abarundi bahungiye mu Rwanda nyuma yo gushaka guhirika ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza muri 2015.
Murri 2015 I Burundi hacuzwe umugambi wo guhirika ubutegetsi bw’uwari Perezida Pierre Nkurunziza, ariko uyu mugambi uza kuburizwa mo, bamwe mubari bari muri uwo mugambi bahise bahungira mu Rwanda umubano w’ibihugu byombi uhera aho uba mubi.
Nyuma y’ibyo imipaka y’ibihugu byombi yarafunzwe imigendera irahagarara u Burundi bugasaba u Rwanda kubusubiza abahahungiye nyamara u Rwanda rwagaragaje ko abo bantu bari mu maboko ya ONU ishami ryayo rishinzwe impunzi HCR
Icyakora n’ubwo byari bimeze gutyo nk’uko uyu muyobozi abisobanura abayobozi b’ibihugu byombi ntibicaye bakomeje kugnira kuburyo kugeza ubu imigenderanire n’ubuhahirane biri kugenda biza buhoro n’ubwo bitari byamera neza cyane.
Mu cyumweru gishize umukuru w’igihugu cy’u Rwanda yagiriye urugendo rwe mu gihugu cy’abaturanyi cy’u Burundi, ubwo yari yitabiriye inama y’abakuru b’ibihugu by’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba ndetse anagirana ikiganiro n’umukuru w’igihugu cy’uburundi ari nawe uyoboye uyu muryango.
Albert Shingiro yemeje ko umubano w’ibihugu byombi uri kugenda umera neza, n’ubwo bitarajya muburyo nk’uko byifuzwa ariko biri mu nzira.
Umuhoza Yves