Perezida Felix Tshisekedi wa DRC, ubu ari mu bushuti budasanzwe n’umutwe wa FDLR washinzwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu gihe Perezida Felix Tshisekedi akomeje kuvuga ko yifuza amahoro m’uburasirazuba bw’igihugu cye, benshi bakomeje gutangazwa n’uburyo yahisemo gukorana bya hafi n’imitwe ifite uruhare mu gutuma uwo mutekano uhungabana by’umwihariko FDLR ifatwa nk’ishingiro ry’umutekano mucye mu Burasirazuba bwa DRC.
Uyu mutwe wa FDLR ,uvugwaho kubiba ingengabitekerezo y’amacakubire yibasiye Abatutsi muri DRC bigatuma bahunga igihugu cyabo, kwica abasivile no gusahura imitungo yabo mu gihe kirenze imyaka 20 yose, ari nako ikoresha ubutaka bw’iki gihugu mu guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
FDLR niyo ivugwaho kuba nyirabayazana w’ishingwa rya Nyatura CMC na APCLS imitwe yashinzwe n’Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abahutu bo muri Teritwari ya Rutshuru na Masisi biturutse ku ngengabitekerezo y’amacakubiri bahawe na FADLR bagamije kwibasira Abatutsi.
FDLR yababwiye ko bagomba gushinga imitwe yitwaje intwaro kugirango barwanye Abatutsi yitaga abanzi babo byatumye havuka n’indi mitwe myinshi iyishamikiyeho.
Perezida Tshisekedi yahisemo nabi!
Hari abasanga ubucuti bwa Perezida Felix Tshisekedi n’umutwe wa FDLR n’indi mitwe yitwaje intwaro yanga urunuka Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatusi, ari amahitamo mabi ashobora gutuma ikibazo cy’umutekano mucye mu Burasirazuba bw’igihugu cye kirushaho gukomera.
Ibi ni bimwe mu biheruka kugarkwaho na Gen David Sejusa wahoze ari umujyanama wa Perezida Museveni , avuga ko abayobozi ba Congo barangajwe imbere na Perezida Felix Tshisekedi ,bakwiye kuvanwaho kuko abaturage babo birirwa bicwa n’imitwe yitwaje intwaro ntihagire icyo babikoraho ahubwo bakirirwa baririmba u Rwanda barushinja gufasha M23 nkaho ariwo mutwe wonyine uri ku butaka bw’iki gihugu.
Abinyujije k’urukuta rwe rwa twitter , Gen David Sejusa yavuze ko kwitwaza u Rwanda bikorwa n’abayobozi ba Congo biteye isoni no kubona birirwa baririra amahanga ko babangamiwe na M23 mu gihe no kurinda abaturage babo byabananiye.
Yagize ati “Aba bayobozi ba Congo bakwiriye kuvanwaho. Aho bagiye hose ngo u Rwanda, u Rwanda, biriya ni ubucucu. None se indi mitwe yitwaje intwaro ko idaterwa inkunga n’u Rwanda? Tuvuge se ko wenda koko u Rwanda rufasha M23, bigende bite? Mwubake ubushobozi bwo kurinda abaturage banyu. Byarabananiye.”
igitangaje ariko, n’uko Perezida Tshisekedi agaragaza M23 nk’ikibazo cy’umutekano wa DRC ariko akirengagiza umutwe wa FDLR n’indi mitwe itandukanye irenga 100 imaze imyaka uruhuri yica ndetse isahura abaturage mu Burasirazuba bw’igihugu cye, bigaragaza ubufatanye n’ubucuti afitanye n’iyi mitwe.
Ibi, bishimangirwa n’uko Ubutegetsi bwe bwahisemo guha intwaro umutwe wa FDLR n’indi mitwe y’inyeshyamba kugirango bamufashe kurwanya M23, hakibazwa uburyo Ubutegetsi bw’igihugu nka DRC buhitamo kwifashisha imitwe y’inyeshyamba yazengereje Abanegihugu kugirango barwanye undi mutwe ufite impamvu zumvikana urwanira.
Hari impungenge nyinshi z’uko intwaro ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi buri kurundira iyo mitwe irangajwe imbere na FDLR , ari uburyo bwo kuyongerera ubushobozi bishobora kuzagira ingaruka k’umutekano mucye wari usanzwe utifashe neza mu Burasirazuba bwa DRC.
u Rwanda ruvuga ko kuba Perezida Tshisekedi yarahisemo gukorana na FDLR ari nako ayiha intwaro, ari uburyo bwo kuyongerera ubushobozi kugirango buzuze umugambi wabo wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Ibi kandi byanagarutsweho na Perezida Paul kagame ejo kuwa 9 Gashyantare 2023 ubwo yakiraga abahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzzamahanga mu Rwanda mu isangira ryabereye muri Kigali Convention Center.
Mu ijambo yagejeje kubari bitabiriye ,Perezida Paul Kagame yashimangiye ko azakora igishoboka cyose umutwe wa FDLR ntukomeze kubaho ndetse ko abayiri inyuma ari uburengenzira bwabo atababuza ariko ko bari gukina n’ibyo batazi.
Yakomeje avuga ko hari abifuza ko FDLR ikomeza kubaho ari nayo mpamvu imaze imyaka hafi 30 ivugwa ku butaka bwa Congo, ariko ntihagire igikorwa ngo bawurwanye ahubwo yashaka kubivugaho hakazamuka ibirego by’uko ingabo z’u Rwanda ziri muri iki gihugu bityo ko ari ikimenyetso ko ntabushake buhari bwo gukemura ikibazo cy’uyu mutwe.
Perezida Kagame kandi ,yatanze isezerano ko azakora ibishoboka byose ikibazo cya FDLR na Jenoside bamwe bakerensa ntibizongere gusura u Rwanda .