Guverinoma Leta Zunze Ubumwe za America zaburiye abaturage bayo bari muri Kenya ko i Nairobi hashobora kuba igitero cy’iterabwoba.
Leta Zunze Ubumwe za America zabitangaje zibinyujije muri ambasade yayo i Nairobi, yatanze umuburo ko muri uyu murwa mukuru wa Kenya, i Nairobi hashobora kuba igitero cy’imitwe y’iterabwoba.
Ambasade ya USA muri Kenya yasabye abaturage b’iki Gihugu kwitondera kujya ahantu h’ibikorwa by’ubukerarugendo ndetse no kuba maso ku bibera muri Kenya umunsi ku wundi.
Itangazo rya Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America, rigira riti “Imitwe y’iterabwoba ishobora kugaba igitero kizibasira amahotero, za ambasade, resitora, amaguriro manini ndetse n’amasoko, amashuri, sitasiyo za polisi, ahantu hakorerwa amasengesho ndetse n’ahandi hahurira ba mugerarugendo.”
Leta Zunze Ubumwe za America kandi zaburiye Guverinoma ya Kenya gukaza umutekano ndetse no kongera imbaraga mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba.
Uyu muburo wa USA kuri Kenya, uje nyuma y’ukwezi kumwe hatanzwe undi muburo kuri Tanzania ko na ho hashobora kuba igitero.
Iki Gihugu cya Tanzania cyahise gishyiraho ingamba zikarishye zo gukaza umutekano ahantu hashoraga kuba hagabwa ibitero by’iterabwoba.
RWANDATRIBUNE.COM