Abadepite n’Abaseneteri mu ntekonshingamategeko ya DRC bamaze igihe mu kiruhuko , bagiye kugaruka mu mirimo yabo ikitaraganya ikiruhuko cyabo kitarangiye bitewe n’umuvuduko wa M23 ikomeje kwigarurira ibice byinshi muri Teritwari ya Masisi na Rutshuru.
Ejo kuwa 9 Gashyantare 2023, Senateri Francine Muyumba yasabye bagenzibe kuva mu kiruhuko bakagaruka mu mirimo yabo vuba na bwangu ,kugirango basuzumire hamwe uko bahagarika umuvuduko wa M23 ikomeje kwigarurira igice kinini cy’ubutaka mu ntara ya kivu y’Amajyaruruguru.
Yagize ati:” ntabwo twaguma mu biruhuko mu gihe dukomeje gutakaza ubutaka bw’igihugu cyacu muri Kivu y’Amajyaruguru.”
Hakurikiyeho Depite Juvenal Munumbo ,wavuze ko kujya mbere kwa M23 ikaba igeze mu birometero bike kugirango isesekare mu mujyi wa Sake, biri gushya bishyira ku ifatwa ry’ umujyi wa Goma mu gihe cya vuba.
Ati:”birihutirwa kandi birakenewe kugirango dushakire hamwe uko twahagarika umuvuduko wa M23 ubu igeze hafi ya Sake ikaba ishora no kwigarurira Goma. Ni ingenzi cyane kuri twe n’Abanyekongo bose”
Depite Jean Baptsiste Kasekwa we ,yongeyeho ko aherutse mu rugendo mu mujyi wa Goma agasanga uburyo bw’imiyoborere ya FARDC mu rugamba ihanganyemo na M23 budasobanutse ndetse ko hari amakimbirane n’umwiryane mu bayobozi bakuru b’ingabo.
Yakomeje avuga ko ariyo mpamvu Abadepite n’Abaseneateri bari mu kiruhuko ,bagomba kugaruka vuba na bwangu bagatumizaho Minisitiri w’ingabo n’umugaba mukuru wa FARCD ,kugirango batange ibisobanuru kuri ibyo bibazo byose biri kubuza FARDC guhagarika umuvuduko wa M23.
Depite Kasekwa ,yakomeje avuga ko nihadafatwa ibyemezo bikomeye bashobora kuzisanga M23 ifashe intara ya Kivu y’Amajyaruguru yose ndetse ikaba yakwambuka iyo ntara ikabasanga i Kinshasa nk’uko byagenze ku gihe cya AFDL ya Laurent desire Kabila mu 1996 .
Abanyapoliti batandukanye muri DRC , bakomeje kugaragaza impungenge zishingiye k’ukuba M23 ikomeje kugaragaza imbaraga zirenze iza FARDC ndetse uyu mutwe ukaba ukomeje kubotsa igitutu ariko nako wigarurira ibice byinshi muri Teritwari ya Rutshuru na Masisi ho mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
M23 yo,ivuga ko Ubutegetsi bwa DRC bwanze gukemura ikibazo cyabo binyuze mu biganiro, bityo ko urufaya rw’amasasu arirwo ruzabafasha kubyumva neza.