Umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’ubumenyi n’ikoranabuhanga muburezi muri Tanzania Bwana Francis Michael yongeye gushimangira ko igihugu cye kigiye kujya kigisha ibindi bihugu byohanze y’Africa igiswahili.
Ibi uyu mugabo yabitangaje ubwo Guverinoma zombi iya Tanzaniya n’Ubuyapani zahuriraga hamwe muri Tanzania kugira ngo bishimire ibyo bagezeho mu guhanga udushya.
Bwana Michael ushinzwe ikoranabuhanga mu burezi we yise udushya ibyo bageze ho bishobora kugeza ku iterambere rirambye igihugu cye.
Bwana Michael yategetse kaminuza ya Dar es salaam UDSM gutegura amasezerano izasinyana n’Ambassade y’ubuyapani mur’iki gihugu.
Ibihugu byomuiri Afirika y’amajyepfo byatangije iyi gahunda mu mashuri yabo, ibyo birimo nka Botswana, mugihe Namibia n’abandi batekereza kubikora.
Umuyobozi w’ungirije wa UDSM Prof Bonaventure Rutinwa yavuzeko ikikigo cyiteguye kohereza impuguke z’igiswahiri mumashuri makuru yo mu Buyapani
Yavuzeko UDSM yemerako gukorana n’ubuyapani binyuze mukigo mpuzamahanga gishinzwe ubutwererane JICA ari amahirwe yo kuzana udushya n’iterambere mugihugu.
Mukarutesi Jessica