Umwe mu basirikare bo ku rwego rwa Ofisiye baherutse kuva muri FARDC bakajya gukorana na M23, yahamije ko abacanshuro b’Abazungu bari kurwanira FARDC ndetse anemeza ibibaranga umunsi ku wundi.
Uyu musirikare ni Lieutenant Colonel Nkusi Frank uri mu basirikare bakuru bagaragajwe na M23 kuri uyu wa Gatatu tariki 08 Gashyantare.
Ubwo berekanwaga n’ubuyobozi bwa M23, uyu mutwe watangaje ko abahisemo gutera umugongo FARDC bakajya muri M23 ari benshi ariko herekanywe aba bo ku rwego rwa Ofisiye.
Lieutenant Colonel Nkusi yagarutse ku bafatanya na FARDC mu rugamba iri kurwana na M23, ati “Harimo FDLR, hakaba Mai-Mai, FDLR, Nyatura n’abazungu.”
Yakomeje avuga ko aba bacanshuro “Buri munsi baba bari kumwe na Gen Mayanga, baba batemberana na Gen Mugabo.”
Uyu musirikare ufite ipeti ryo hejuru, avuga ko aba bacanshuro b’abazungu ari bo bakoresha intwaro zikomeye iyo bari ku rugamba barwana na M23.
Aba bacanshuro kandi bagiye bagaragara mu rugamba ruhuje FARDC na M23, byumwihariko mu rugamba rwa Kitshanga, aho bagaragaye bava mu birindiro byabo nyuma yo kubona ko urugamba rwakomeye.
Aba bacanshuro kandi baherutse kugaragara mu mujyi wa Goma ubwo barimo bakura amabuye mu muhanda yari yashyizwemo n’abaturage bigaragambyaga.
Kugeza ubu muri Congo habarwa ko hari abacanshuro bagera muri 300 barimo aba b’abarusiya b’itsinda ry’indwanyi rya Wagner.
Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo itarahakanye ko aba barwanyi bari muri iki Gihugu, yavuze ko bahari ariko ko baje guha imyitozi FARDC.
RWANDATRIBUNE.COM