Uwahoze ari guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru, Julien Paluku mu kiganiro yakoreye i Kinshasa kuri Radio Okapi kuri uyu wa 10 Gashyantare, yahamagariye abaturage bo muri iyi ntara kubana mu mahoro, mu bumwe, bakirinda amacakubiri, cyane muri iki gihe igihugu cyibasiwe n’ umutekano muke.
uyu muyobozi yagize ati: ” mpamagarirwa gukangurira abaturage kubaho mu muahoro, urukundo ndetse no kugirana ubumwe. twese nk’abatuye akarere kamwe tukagira ubufatanye ndetse tugafatanya na ingabo z’igihugu FARDC.”
Julien Paluku yashinje abazana imvugo y’inzangano n’amoko kuba bakina umukino w’umwanzi, bashaka kugabamo abaturage bo muri iki gihugu ibice no kubabibamo amacakubiri.
yasabye abaturage kuba umwe bakisunga ubwiza barush abandi bwo kugira ubwoko bwinshi bityo bikabafasha no kwaguka aho kubihanganiramo bicana.
Yizera ko muri iki gihe, intara ya Kivu y’Amajyaruguru igomba guhagarika disikuru z’amacakubiri ahubwo bagateza imbere ubumwe bw’igihugu n’urukundo hagati yacu.
Uyu Julien Paluku Minisitiri w’inganda uzwi cyane muri Kivu y’amajyaruguru, yosoje ashimangira kubaka ikiraro cy’amahoro hagati y’abaturage kugira ngo birinde amacakubiri.
Uwineza Adeline