Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, cyongeye kugaragaza ko kidashobora kwishoboza M23, gisaba umuryango mpuzamahanga n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba kugira icyo bakora.
FARDC igiye kumara umwaka iri mu mirwano na M23, ariko uyu mutwe ugizwe n’Abanyekongo barwanira uburenganzira bwa bene wabo bo mu bwoko bw’Abatutsi, wakomeje kugaragaza ko ntaho uhuriye na FARDC kuko wagiye ukubita inshuro iki gisirikare.
Iki gisirikare cya Congo Kinshasa kimwe n’ubutegetsi bwacyo, bakunze gutakambira amahanga ngo abatabare yinjire muri uru rugamba.
Nkuko byatangajwe n’Umuvugizi wa Guverineri w’Intara ya Kivua ya Ruguru, Le Lieutenant-Colonel Njike Kaiko, yasabye umuryango mpuzamahanga na EAC guhagarika ibyo yise kurenga ku myanzuro yo guhagarika imirwano.
Yagize ati “Rero FARDC irasaba Umuryango mpuzamahanga na EAC kugira icyo ikora ku kuba M23 ikomeje kurenga ku myanzuro yo guhagarika imirwano.”
Uku gutakamba kandi kuje nyuma yuko ubutegetsi bwa Congo Kinshasa ndetse na Perezida w’iki Gihugu Felix Tshisekedi bakomeje gusaba ingabo ziri mu butumwa bwa EAC kwinjira muri uru rurgamba zikarasa M23.
Nanone kandi ubu butegetsi bwiyambaje abacanshuro bari kurwana muri uru rugamba, aho kugeza ubu bamaze kuba 300.
Ibi byose bishimangira ko FARDC yamaze kubona ko idashobora gutsinda M23 mu rugamba bahanganyemo.
RWANDATRIBUNE.COM